Amashuri yo muri Kigali azafunga mu gihe irushanwa ry’Isi ryo gusiganwa ku magare rizaba
Leta y’u Rwanda yatangaje ko mu gihe hasigaye iminsi itarenga 50, imyiteguro yo kwakira Irushanwa ry’Isi ryo Gutwara Amagare ‘2025 UCI Road World Championships’, rizabera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri, amashuri yo muri Kigali azafunga ndetse n’abakozi bose bakazakorera mu rugo.

Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa rizaba ribereye muri Afurika, akaba ari intambwe ikomeye ku Rwanda no ku mugabane wa Afurika. Umujyi wa Kigali witeguye kwakira abakinnyi mpuzamahanga bakomeye mu gusiganwa ku magare, bazaba banyura mu mutima w’umurwa mukuru w’u Rwanda.
Imihanda imwe n’imwe, ku masaha runaka, izajya iharirwa iryo rushanwa, kugira ngo habungabungwe umutekano w’abakinnyi, abashinzwe imirimo itandukanye muri iryo rushanwa, ndetse n’abaturage muri rusange.
Zimwe mu ngamba zafashwe kugira ngo umutekano wubahirizwe, ni uko amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali azaba afunze kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025. Minisiteri y’Uburezi izakorana bya hafi n’abayobozi b’amashuri n’ababyeyi, kugira ngo iyi gahunda igende neza.
Abakozi ba Leta bakorera mu Mujyi wa Kigali, nabo bagiriwe inama yo gukorera mu rugo cyangwa ahandi, hifashishijwe ikoranabuhanga, mu gihe cyose cy’irushanwa, uretse abakora imirimo ijyanye na serivisi z’ingenzi zisaba ko uzitanga aba ari aho zitangirwa.
Ibigo byigenga bibifitiye ubushobozi, birashishikarizwa gukoresha uburyo bwo gukora akazi hifashishijwe ikoranabuhanga mu gihe cy’irushanwa.
Imihanda izaba yemerewe gukoreshwa izatangazwa hakiri kare, kandi ishyirweho ibimenyetso bihagije, ku bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano wo mu muhanda, kugira ngo hirindwe imbogamizi izo ari zo zose zabangamira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu gihe cy’irushanwa.
Abanyarwanda bose basabwe kugira uruhare rukenewe kuri buri wese, kugira ngo imyiteguro n’imigendekere y’iri rushanwa mu Rwanda izabe nta makemwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|