
Amakuru y’urupfu rwe, yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Kanama 2025.
Madamu Kacyira yahawe inshingano zitandukanye mu Rwanda zirimo kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba mu 2011, ndetse yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hagati ya 2006 na 2011.
Hagati ya 2003 na 2006, yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ndetse agira uruhare rugaragara mu bikorwa birimo gushyiraho Amategeko n’ubukangurambaga bugamije kwigisha no guhugura abaturage ibijyanye n’amategeko.
Mu 2020 yahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Ghana, ari naho yari afite icyicaro akabifatanya no kuruhagararira mu bihugu birimo Benin, Togo, Sierra Leone, Côte d’Ivoire na Liberia.
Usibye uruhare rwe muri politiki na dipolomasi, Madamu Kacyira yagiye akora imirimo myinshi igamije iterambere, gufasha ndetse n’ubutabazi.
Aissa Kirabo Kacyira yabaye kandi Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije n’Intumwa y’Umunyamabanga Mukuru mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Imiturire (UN-Habitat), kuva mu 2011 kugeza 2018, muri porogaramu n’imishinga bya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, ndetse n’imiryango itandukanye itari iya Leta, harimo Oxfam na Care International.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Twihanganishije umuryango we
Imana inwakire mubayo agire iruhuka ridshira agiye tukimukeneye.
Yooo sha ndamwibuka akiri umuyobozi wumugi wa Kigali yaratuye Kacyiru hafi yahari gare yarimfura cyane agirumutima mwiza akunda abantu umuryango niwihangane babuze ingenzi!
Yooo sha ndamwibuka akiri umuyobozi wumugi wa Kigali yaratuye Kacyiru hafi yahari gare yarimfura cyane agirumutima mwiza akunda abantu umuryango niwihangane babuze ingenzi!