Sheka Umubwiriza yiyemeje gutanga ubutumwa bw’isanamitima abinyujije mu buhanzi
Muragijimana Jean D’Amour ukoresha izina ry’ubuhanzi ’Sheka Umubwiriza’, yiyemeje gukora umuziki wibanda ku butumwa bw’isanamitima agamije guhumuriza abantu bafite ibikomere batewe n’amateka agoye banyuzemo, cyangwa ubuzima bukarishye bacamo buri munsi, no guhwitura abantu kujya mu nzira nziza bakagwiza urukundo mu bandi.

Uyu musore uri mu bitabiriye irushanwa rya Youth Connect 2024 mu cyiciro cy’ubuhanzi, yabigarutseho mu kiganiro Dunda Show ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye nshya yise ‘Testimiony’.
Sheka Umubwiriza, yatangiye umuziki mu 2024 ndetse aza kugira amahirwe yo kwegukana igihembo nyuma yo kwitwara neza mu irushanwa rya Youth Connect, binyuze mu kigo yashinze yise Icumu Entertainement, kigamije no gutanga umusanzu mu kuzamura impano z’abandi bahanzi barimo abakizamuka usanga baba barapfukiranywe no kutagira ubushobozi.
Sheka avuga ko nyuma yo gusanga hanze aha abantu bahangayikishijwe n’ubuzima bugoye bari gucamo, kubera ibibazo by’ubukene no kutagira akazi kuri bamwe, yahisemo gukora indirimbo ibahumuriza ayita Testimony.
Ati "Nayikoze mu rwego rwo guhumuriza abantu muri ibi bihe ubukungu butameze neza, ndetse no gutera ingabo mu bitugu ababona ko birangiye."
Akomeza agira ati "Iyi ndirimbo ’Testimony’ ivuga ku buzima abantu bamaze iminsi bacamo bitewe n’ubukene, kubura imirimo, gutakaza akazi, ndetse no kwiheba bitewe n’imibereho itoroshye iri aha hanze. Rero iyi ndirimbo ni ubuhamya bw’uko nyuma y’ibibazo byose ucamo, uko byaba bikomeye kose ubuzima bukomeza."
Avuga ko yiyemeza gukora umuziki, yinjiranye umwihariko wo gukora indirimbo zibanda ku butumwa bugaruka ku byo abantu banyuramo buri munsi, kubera ko benshi mu bahanzi bariho ubu usanga bibanda ku ndirimbo zirimo urukundo, ibirori n’izindi.
Ati "Impamvu nahisemo gukora indirimbo zigaruka muri ubu butumwa n’uko nabonaga abahanzi benshi bibanda ku ndirimbo z’ibirori, kuryoshya n’ibindi, mbona hari umwimerere w’ubuhanzi uri kubura, ndetse by’umwihariko abantu bakuze ugasanga batagishishikajwe no kumva indirimbo z’urubyiruko, kuko bumva ntacyo bakuramo mpitamo kujya muri uwo murongo."
Sheka Umubwiriza, avuga ko nubwo gukora umuziki uri umuhanzi ugitangira bitoroshye, ariko yahisemo gutangira agaragariza abakunzi b’umuziki ko ibyo yiyemeje kwinjiramo abishoboye kandi atazabatenguha, maze atangirana Extended Play (EP) yitwa ‘Nande’ igizwe n’indirimbo 6 na Bonnus Track imwe.
Avuga ko iyi EP ikimara kujya hanze, yakiriwe neza ndetse yanabaye imbarutso yo guhabwa akazi mu bitaramo bitandukanye, bimwongerera imbaraga zo gukora cyane.
Sheka wahisemo gushinga ikigo Icumu Entertainment Ltd, kimufasha mu bikorwa bye bya muzika ndetse no kuzamura impano z’abandi bahanzi, avuga ko igitekerezo cyakomotse ku buryo abona abahanzi bahura n’imvune bikaba akarusho ku bakizamuka, bituma yumva yatanga umusanzu mu gutuma hari abo impano zabo zidapfukiranwa, akagira n’uruhare mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Ati "Ni inkunga ikomeye ku ruganda rwa muzika n’imyidagaduro muri rusange kuko dufasha impano za bamwe kugaragara, gufasha abahanzi kugeza ibihangano byabo ku isoko, guha urubuga abahanzi aho bagaragaza ibyo bashoboye, nibindi. Ikindi uruganda rwacu rukeneye amaboko nk’aya mu bice byose by’Igihugu."
Avuga kandi ko ikigo cye yifuzaga ko cyagira uruhare cyane cyane mu gufasha uruganda rw’imyidagaduro cyane cyane mu bice by’icyaro cyangwa se mu mijyi imwe n’imwe isa nk’iyasigaye inyuma mu myidagaduro.
Ati "Nashinze iki kigo nyuma yo kubona imvune abahanzi ndetse n’abandi bakenera servisi z’imyidagaduro bahura nazo cyane cyane mu bice by’icyaro, haba mu bijyanye na gutunganya umuziki, kumenyekanisha ibyo bakora, ndetse no kubigeza ku soko."
Icumu Entertainment cyibanda ku bikorwa bijyanye n’imyidagaduro, kuzamura impano zitandukanye, gutunganya umuziki no kuwumenyekanisha, ndetse kandi kikanashaka ubushobozi bw’amafaranga abafasha mu bikorwa byabo bya buri munsi nko gutegura ibirori bitandukanye, ndetse n’indi mirimo yose ifite aho ihuriye n’imyidagaduro.
Uyu musore wazanye umwihariko mu muziki we, avuga ko yifuza gukora ibihangano byumvwa n’abantu bose bakabyisangamo mu byiciro byose, kubera ubutumwa bukubiyemo kandi bikarenga u Rwanda bikagera no hanze yarwo.
Ati "Ikindi ndifuza kuba icyitegererezo mu muziki, aho abantu bumva igisobanuro cy’ubuhanzi ndetse bakarushaho gukunda umuziki ugezweho kandi wuje ubutumwa. Ndifuza kuba icyizere cy’uko umuziki w’ubu wakumvwa n’abantu bose kandi ukabakora ku mutima."
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|