#AfroBasket2025: U Rwanda rwatakaje umukino wa kabiri
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Basketball, yatakaje umukino wa kabiri mu gikombe cy’Afurika kirimo kubera muri Angola.

Ni umukino u Rwanda rwatsinzwemo na DR Congo amanota 65 kuri 58, bituma rwuzuza imikino 2 nta ntsinzi mu itsinda rya mbere riyobowe na DR Congo.
Ni umukino watangiye neza ku ikipe ya DR Congo kuko ari na yo yegukanye agace ka mbere n’amanota 26 kuri 18 y’ u Rwanda ,ndetse n’agace ka kabiri ku manota 11 kuri 6.
Ubwo amakipe yombi yari avuye kuruhuka, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yegukanye agace ka gatatu n’amanota 19 kuri 14 ya DR Congo ,byatumye ndetse n’ikinyuranyo kigabanuka.
Mu gace ka kane ari nako ka nyuma, ikipe y’u Rwanda yongeye kukegukana ku manota 15 kuri 14 ariko ntibyatuma yegukana intsinzi, kuko umukino warangiye ari amanota 65 ya DR Congo kuri 58 y’u Rwanda.

Nyuma yo gutsindwa umukino wa kabiri wikurikiranya, amahirwe yo kwerekeza muri 1/4 ku Rwanda yagabanutse, mu gihe rusigaje gukina na Cape Verde itaratakaza umukino muri iri rushanwa.
U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere hamwe na Ivory Coast, Cape Verde ndetse na DR Congo, aho u Rwanda ubu ruri ku mwanya wa 3 n’amanota 2.
U Rwanda ruzagaruka mu kibuga ku Cyumweru tariki ya 17 Kanama 2025, rukina na Cape Verde.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|