Perezida Trump yashimye ibikorwa by’Umuganda

Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yashimye ibikorwa by’umuganda bikorwa n’abaturage buri wa Gatandatu, bakazinduka bajya gusukura imihanda y’aho batuye.

Perezida Trump yashimye ibikorwa by'Umuganda
Perezida Trump yashimye ibikorwa by’Umuganda

Yavuze ko bishimishije cyane kumva uko umuganda ukorwa, uko abaturage batoragura imyanda, bagasukura ibice bibakikije.

Yagize ati “Hari ibihugu, aho buri wa Gatandatu abaturage basohoka mu ngo zabo bakajya gusukura imihanda y’aho batuye… rero ntabwo turagera kuri urwo rwego, simbihamya. Ntiturahagera, ariko wenda tuzahagera. Basohoka mu ngo zabo bakajya gutoragura imyanda iri mu mihanda banyuramo, bakayisukura. Ntekereza ko ari byiza cyane kumva ibintu nk’ibyo”.

Mu Rwanda, Umuganda ni igikorwa kiba buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi, kigahuriza hamwe abaturage, bagakora ibikorwa bitandukanye birimo gusukura imihanda, inzira z’amazi y’imvura, gutera ibiti hagamije kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije n’ibindi. Umuganda ukorwa ku gikorwa kiba cyemeranyijweho, hanyuma kigakorwa mu buryo bwihuse kuko haba hahujwe imbaraga nyinshi.

Mu mateka, bivugwa ko Umuganda ari igikorwa cy’Abanyarwanda gikomoka mu migirire n’imigenzereze ya Kinyarwanda, aho gifite inkomoko mu muco gakondo ku gikorwa cyitwaga ‘Umubyizi’ aho abavandimwe, inshuti n’umuryango bishyiraga hamwe bagamije gufasha umwe muri bo igikorwa, mu kwikura mu bibazo runaka cyangwa kwihutisha ibikorwa bye. Abanyarwanda rero bafitira kuri iyo migirire, mu 1962 batangiza umuganda nk’ igikorwa cyo gufasha igihugu mu iterambere.

Mu 1962 umuganda wari igikorwa cya buri cyumweru, cyakorwaga n’Abanyarwanda bose bujuje imyaka y’ubukure mu rwego rwo gufasha igihugu, waje guhinduka gahunda ya Leta mu 1974, ushyirwamo imbaraga.

Gusa, Abanyarwanda bari batarasobanukirwa neza akamaro k’umuganda, bamwe ndetse ngo bawufataga nk’ibikorwa by’agahato. Mu 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, umuganda wavuyeho wongera gusubizwaho mu 1998, uza mu isura nshya yo kubaka Igihugu, cyane ko cyari cyarasenyutse ku buryo bugaragara.

Kuva ubwo, Umuganda wabaye igikorwa ngarukakwezi, gihuriza hamwe Abanyarwanda muri rusange bagamije kugira icyo bikorera mu nyungu rusange.

Umuganda waje gushimangirwa kandi wemezwa nk’igikorwa cy’iterambere rusange ry’Igihugu mu 2007. Uhereye icyo gihe, ibikorwa by’umuganda byashyizwemo imbaraga, ndetse ibyakozwe bikajya bibarwa mu gacirofaranga, kugira ngo abaturage basobanukirwe n’agaciro k’ibyo bakora.

Uretse Umuganda ukorwa mu Rwanda, hari n’ahandi watangiye gukorwa biturutse ku ngabo z’u Rwanda ziriyo mu butumwa bwo kugarura amahoro nko muri Repubulika ya Santarafurika, aho ingabo ziri mu butumwa bwa UN bwa ‘MINUSCA’, zijya zifatanya n’abaturage ndetse n’abayobozi batandukaye mu bikorwa by’umuganda, hagamijwe kubashishikariza gusukura aho batuye, kuko isuku ari isoko y’ubuzima bwiza.

Hari kandi muri Sudani y’Epfo, aho mu bihe bitandukanye, Ingabo z’u Rwanda ziri muri UNMISS zifatanya n’abaturage, mu bikorwa by’umuganda.

Ahandi ni muri Mozambique, aho inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba muri icyo gihugu, zifatanyiije n’abaturage mu bikorwa by’Umuganda harimo gusukura isoko ry’ahitwa Mucojo, kandi ibyo bikorwa bishimwa cyane n’abayobozi bo muri ako gace.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka