Haruna Niyonzima yakoranye imyitozo na Young Africans yitegura Rayon Sports (Amafoto)
Kuri uyu wa Kane, Haruna Niyonzima wakiniye Young Africans imyaka itandatu yakoranye imyitozo n’iyi kipe iri kwitegura umukino wa gicuti na Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu.

Ni imyitozo yabereye ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, aho ubwo yari igiye gutangira uyu mugabo wakiniye Young Africans hagati ya 2011 na 2017 akayitwaramo ibikombe bine bya shampiyona yaje gusuhuza abakinnyi bayo ndetse anakorana nabo imyitozo yose.
Ati" Ni ibyerekana yuko ikipe nayibayemo neza, ko twabanye neza ariko bikaba n’icyubahiro kuko ni abantu nabereye kapiteni, natwariye ibikombe. Kuba baza mu rugo bakampa amahirwe yo gukorana nabo, sinabona uko mbisobanura ariko navuga ko ari icyubahiro kandi ndakibashimira."

Abajijwe icyo bivuze abantu bakwigira ku gikorwa Young Africans yakoze ndetse n’umupira wa Tanzania muri rusange, Haruna Niyonzima yavuze ko wakwigirwaho kubaha.
Ati" Ni ukubaha, kubaha harimo ibintu byinshi. Niba abantu bo hanze bashobora kuza bakanyubaha mu rugo batanyubaha nawe urumva icyo mvuga, ntabwo nshaka kujya muri byinshi."
Haruna Niyonzima yagiye muri Young Africans mu 2011 aguzwe ibihumbi 33 by’amadolari ayikinira kugeza mu 2017 ubwo yayivagamo ajya muri Simba SC byatumye abakunzi bayo batwika imyambaro ye. Muri iyi kipe yahatwaye ibikombe bitandatu birimo bine bya shampiyona ndetse na CECAFA Kagame Cup ebyiri.


Mu kiganiro n’itangazamakuru gitegura uyu mukino, umutoza wa Young Africans Romain Faloz yavuze ko hakiri kare cyane ko wakwitwa umukino wo gupira neza ikipe ye kuko bamaze iminsi icumi gusa batangiye imyitozo, bityo ko ari imwe mu ntambwe yo kwitegura ku mbaraga z’umubiri ndetse bakanagerageza amwe mu mayeri y’imikino ariko bikiri kare cyane kuba wakwitwa uw’igipimo cya nyacyo ku ikipe.



Ku rundi ruhande, umutoza wa Rayon Sports Afahmia Lotfi yavuze ko biteguye umukino neza akurikije imikino itanu ya gicuti bamaze gukina, kandi ko bizeye ko kuri uyu wa Gatanu, bazashimisha abakunzi babo.




Uyu mukino Rayon Sports izakiramo Young Africans kuri Stade Amahoro, uteganyijwe ku isaha ya saa kumi nebyiri aho iyi kipe izanerekana abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino 2025-2026 haba mu bagabo n’abagore ndetse n’umwamba izakoresha muri uwo mwaka.







VIDEO - Haruna Niyonzima yongeye kugaragara mu mwambaro wa Young Africans yo muri Tanzania bakorana imyitozo nyuma y'imyaka itandatu ayivuyemo.
Haruma yatwaranye na Young Africans ibikombe bine bya shampiyona ya Tanzania ndetse ayihesha CECAFA Kagame Cup ya 2011 na 2012.
Haruna… pic.twitter.com/jptFafrqw7
— Kigali Today (@kigalitoday) August 14, 2025
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|