BK Group yahaye abaganga imyambaro y’akazi

BK Group Plc yageneye Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) imyambaro yambarwa n’abahura n’abarwayi, ifite agaciro ka miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda.

BK yahaye RBC imyambaro y'abaganga ifite agaciro ka miliyoni icumi
BK yahaye RBC imyambaro y’abaganga ifite agaciro ka miliyoni icumi

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group, Marc Holtzman avuga ko batanze uwo musanzu mu rwego rwo gushimira ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwashyizeho icyerekezo gituma habaho guha serivisi nziza Abanyarwanda.

Avuga ko iyo nkunga izunganira abakora muri serivisi z’ubuzima muri ibi bihe bigoye by’icyorezo cya Covid-19.

Holtzman yakomeje agira ati "Uyu ni umusanzu muto ariko twizeye ko tuzakora ibirenze ibyo mu mezi ari imbere".

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuvuzi muri RBC, Dr Swaibu Gatare, avuga ko imyambaro y’abaganga yatanzwe na BK Group izarinda abajya guhura n’abarwayi ba Covid-19 cyangwa abasukura ahantu bari barwariye, mbere y’uko hagera undi muntu.

Dr Gatare yagize ati "Iyi nkunga ya BK Group ni inkunga twishimiye cyane nka RBC cyangwa Minisiteri y’Ubuzima muri rusange, izadufasha cyane mu kwirinda mu gihe turinda n’abaturage dushinzwe".

Imyambaro y’abaganga BK Group yatanze irangana na 1,250, yose hamwe ikaba ifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda miliyoni icumi (10,000,000FRW).

Umuyobozi ushinzwe Ububiko bwa RBC, Harelimana Pie, avuga ko inkunga ya BK Group ari inyongera ikomeye ku byambarwa n’abashinzwe kurwanya Covid-19, ’cyane ko nta muntu uzi igihe iki cyorezo kizarangirira’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka