U Rwanda mu bihugu bya Afurika bikomeje kwesa umuhigo mu kongera amashyamba

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba (RFA), Mugabo Jean Pierre, avuga ko u Rwanda rwashyize mu ngiro ibyo rwari rwariyemeje, aho byageze muri 2020 rumaze kurenga intego rwari rwiyemeje yo kugeza amashyamba kuri 30% muri 2020, ariko uwo mwaka wageze u Rwanda ruri kuri 30.4%.

Mugabo Jean Pierre
Mugabo Jean Pierre

Ibyo byagarutsweho ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ubwo ibihugu bitandukanye bya Afurika byahuriraga mu nama ya gatanu (The Fifth African Forest Landscape Restoration), igamije kurebera hamwe aho ibihugu bigeze bishyira mu bikorwa gahunda byiyemeje yo kugarura amashyamba ku buso bugera kuri hegitari miliyoni 100 (ARF 100), iyo nama ikaba yarabereye mu Rwanda.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba kivuga ko u Rwanda rufite intego yo gusubiranya ibice byangiritse bidafite amashyamba no kongera aho yagabanutse, gusazura no gutera andi mashyamba aho atigeze hagamijwe kuyongera.

Mugabo avuga ko muri 2011 u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere ku mugabane wa Afurika mu kwiyemeza gusubiza amashyamba ku buso bwa hegitari miliyoni ebyiri.

Agira ati “Mu 2011 isi yihaye intego yo gutera amashyamba binyuze mu cyiswe Bonn Challenge ku buso bungana na hegitari miliyoni 150 kugeza muri 2020, u Rwanda rwiyemeza kugarura amashyamba ku buso bwa hegitari miliyoni ebyiri, kandi mu mwaka wa 2016 rwaje kwihuza n’ibihugu bya Afurika mu kugarura ubuso bungana na hegitari miliyoni 100 bitarenze umwaka wa 2030”.

Inama yitabiriwe n'abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika
Inama yitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika

Muri iyo nama ibihugu bya Afurika bisuzumira hamwe aho bigeze bishyira mu ngiro gahunda yo gutera amashyamba kuri hegitari Miliyoni 100, bigasangizanya ubunararibonye ndetse n’imbogamizi zigaragara mu bihugu bimwe na bimwe zituma bitagera ku ntego byihaye.

Umuyobozi mukuru wa AFR100, Mamadou Moussa Diakhite ku rwego rwa Afurika, yashimiye ibihugu bimaze kugaragaraza uruhare mu gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje, by’umwihariko avuga ko u Rwanda ari igihugu kimaze gutera intambwe ishimishije, kuko rumaze kugarura hegitari zirenga ibihumbi 700 z’amashyamba hagendewe kuri Bonn Challenge.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc na we witabiriye iyi nama yavuze ko ibihugu bya Afurika nibigira ubushake n’ubufatanye intego yabyo izagerwaho.

Ati “Nk’u Rwanda turi mu nzira nziza mu gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje binyuze mu mirongo migari igihugu cyihaye irimo gahunda ya Guverinema y’imyaka 7 (NST1), NDCs, intego ya 2050 n’ibindi. Ibi byose bishimangira umurava n’ubushake mu kugarura amashyamba aho yahoze, gutera amashyamba mashya, kongera ibiti bivangwa n’imyaka, kwegurira amashyamba abikora, gusazura ashaje n’ibindi”.

Kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rwihaye, ni uko abaturage bakanguriwe gutera no gufata neza amashyamba bakabigira ibyabo, aho hari abahuje ubutaka buteragaho imyaka babuteraho amashyamba, nk’uko Koperative ‘Tubungabunge amashyamba’ yo mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana yabigenje.

Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc

Umuyobozi w’iyo Koperative, Bizimana Augustin, avuga ko bigishijwe akamaro ko guhuza ubutaka cyane cyane ko ubutaka bwabo bwabaga butera, maze baza guhuza ubutaka bwabo bagatera ibiti kandi ngo bategereje inyungu itubutse.

Ati “Twishyize hamwe turi abantu 78 duhuza ubutaka bwacu tugera kuri hegitari 28.5 hanyuma duteraho inturusu 78,000 kandi twiteze inyungu mu gihe kiri imbere, ariko cyane tunabungabunga ibidukikije kuko ishyamba ryacu rikumira isuri yirohaga mu kiyaga cya Muhazi. Ibi biri muri gahunda igihugu cyihaye yo kongera amashyamba bityo tukanahumeka umwuka mwiza”.

Abitabiriye iyi nama y’iminsi itanu bahamya ko ari igihe cyiza babonye cyo kwisuzuma bakanashaka uko bakuraho imbogamizi zituma ibihugu bya Afurika bitihuta mu kugera ku ntego byihaye, bityo ntibizakererwe ku ntego yo kugarura hegitari miliyoni 100 z’amashyamba bitarenze 2030.

Iyi nama y’iminsi itanu yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Afurika Yuzwe Ubumwe rishinzwe Ubukungu (AUDA-NEPAD), kubufatanye na Leta y’u Rwanda n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Kubungabunga urusobe rw’Ibidukikije (IUCN Rwanda)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka