U Rwanda rugiye kongera gukingira Covid-19 mu gihugu hose

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) cyatangaje ko hari inkingo zabonetse, gahunda yo kongera gukingira abaturarwanda ikaba igiye gusubukurwa, haherewe ku batari barabona ‘dose’ ya kabiri.

Nyuma y’igikorwa cyo gukingira Covid-19 cyabereye hirya no hino mu gihugu, kigasiga abagera ku 350,400 bakingiwe, u Rwanda rugiye kongera gutanga inkingo ruhereye ku bari babonye urwa mbere rwo mu bwoko bwa AstraZeneka, kugira ngo na bo babone urwa kabiri.

U Rwanda ruherutse kwakira izindi nkingo za AstraZeneka 247,000 binyuze mu bufatanye bw’ibihugu bugamije gukwirakwiza inkingo ku isi yose (COVAX). Muri izo dose zihari harimo izigera kuri 117,000 zabonetse ku bufatanye na Guverinoma y’igihugu cy’u Bufaransa.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yashimye cyane ubwo bufatanye n’igihugu cy’u Bufaransa.

Ati “Twishimiye cyane ubufatanye na Guverinoma y’igihugu cy’u Bufaransa ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bacu bagize uruhare mu kuboneka kw’izi nkingo. Twiteguye guhita dutangira gukingira duhereye ku bafashe urukingo rwa mbere rwa AstraZeneka”.

Ati “Dukomeje kandi ibiganiro n’abafatanyabikorwa kugira ngo n’izindi nkingo ziboneke bityo dukingire umubare munini w’Abanyarwanda, kuko ari bumwe mu buryo buzatuma dutsinda burundu iki cyorezo”.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gicurasi 2021, inkingo zose zirara zigejejwe mu bigo nderabuzima hirya no hino mu gihugu, ku buryo gukingira bizahita bitangira ejo ku wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka