
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 33 agomba kwifashisha mu mikino ibiri ya gicuti Amavubi Stars agomba gukina n’Ikipe y’Igihugu ya Central Africa.
Ikipe y’Igihugu Amavubi igiye gukina imikino ibiri ya gicuti n’Ikipe y’Igihugu ya Central Africa mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’isi u Rwanda rugomba gukina na Mali na Kenya muri Nzeri 2021.
Iyi mikino ya gicuti iteganyijwe tariki 4 Kamena 2021 ndetse na tariki 7 Kamena 2021 kuri Stade Amahoro.
Umwiherero w’Ikipe y’Igihugu uzatangira ku Cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021 kuri La Palisse Hotel.
Mbere yo kwinjira mu mwiherero abagize Ikipe y’Igihugu bose bazapimwa Covid19 maze ku munsi ukurikiraho ‘’Amavubi Stars’’ azakora imyitozo kuri Stade Amahoro. Imyitozo izajya iba rimwe ku munsi.
Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe
Abanyezamu
1. MVUYEKURE Emery (Tusker FC, Kenya)
2. NDAYISHIMIYE Eric (AS Kigali)
3. BUHAKE TWIZERE Clément (Strommen IF, Norway)
4. NTWARI Fiacre (Marine FC)
Abugarizi
5. RWATUBYAYE Abdul (Shkupi FK, Macedonia)
6. NIRISARIKE Salomon (URARTU FC, Armenia)
7. MANZI Thierry (APR FC)
8. MUTSINZI Ange (APR FC)
9. BAYISENGE Emery (AS Kigali)
10. NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC)
11. RUKUNDO Dennis (Police FC, Uganda)
12. ISHIMWE Christian (AS Kigali)
13. RUTANGA Eric (Police FC)
14. IRADUKUNDA Eric (Police FC)
15. NGWABIJE Bryan Clovis (SC Lyon, France)
Abo hagati
16. NIYONZIMA Olivier (APR FC)
17. RUBONEKA Jean Bosco (APR FC)
18. NISHIMWE Blaise (Rayon Sports FC)
19. BIZIMANA Djihad (KMSK Deinze, Belgium)
20. HAKIZIMANA Muhadjir (AS Kigali)
21. MANISHIMWE Djabel (APR FC)
22. TWIZEYIMANA Martin Fabrice (Police FC)
23. SAMUEL Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium)
Ab’imbere
24. NSHUTI Savio Dominique (Police FC)
25. KWITONDA Alain (BUGESERA FC)
26. KAGERE Medie (Simba SC, Tanzania)
27. TWIZERIMANA Onesme (Musanze FC)
28. TUYISENGE Jacques (APR FC)
29. IRADUKUNDA Jean Bertrand (Gasogi United)
30. MUGUNGA Yves (APR FC)
31. BYIRINGIRO Lague (APR FC)
32. KEVIN Monnet Paquet (St Etienne, France)
33. MICO Justin (Police FC)
34. RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden)
Mu mazina mashya agaragara kuri uru rutonde, harimo umunyezamu Buhake Twizere Clément ukina muri Norvège, myugariro Ngwabije Bryan Clovis ukina muri SC Lyon yo mu Bufaransa.

Harimo kandi abakinnyi nka Niyigena Clément na Nishimwe Blaise ba Rayon Sports, Rafael York wa AFC Eskilstuna yo muri Sweden ndetse na Kevin Monnet Paquet kugeza ubu utarakinira Amavubi

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Kuzana Ababa kinnyi bacu Bari hanze nibyiza cyane Mashami yarebye kure kuko abakinnyi twari dusigaranye Bari Bavandi bumvagako babuze tudakina Ahubwo Mashami nagere nomuri Arsenal Hariyo Abana bacu Kandi Bashoboye niyo twakinisha Abakina mugihugu batanu bonyine twakwigira Kuri abo baba international.
Nibite cyane kwabobakinnyi
baje bwambere mwikipe yigihugu baturutse hanze babasuzume mwiyimikino yagishuti bashakishe nabandi hanze kbsa barebeko ntabandi bahari
Ibi ni agahararo. Bariya bashya bakina hanze ntibazaza. N’iyo baza nta musaruro mbona
Nashimishijwe nuko umutoza yagerageje guhamagara abakinnyi bakiri bato kugirango nabo babone amahirwe icyanshimishije kurushaho nuko arimo gutegura amavubi yejo hazaza amavubi yacu tuyari inyuma