Mali: Urukiko rwemeje Col Assimi Goïta nka Perezida w’inzibacyuho

Ku ya 28 Gicurasi 2021 ni bwo urukiko rwo muri Mali rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwemeje Assimi Goïta, nka Perezida w’inzibacyuho, ibyo bikaba bibaye nyuma y’iminsi mikeya habaye ‘Coup d’État’ ya kabiri yakuyeho ubutegetsi bwa gisivili bufatwa n’abasirikare.

Col Assimi Goïta, Perezida w'inzibacyuho wa Mali
Col Assimi Goïta, Perezida w’inzibacyuho wa Mali

Col Assimi Goïta agiye ku buyobozi nyuma y’amezi icyenda n’ubundi we, afatanyije n’abandi ba ‘Colonels’, bahiritse ku butetsi Perezida watowe n’abaturage, Ibrahim Boubacar Keita.

Col Assimi abaye Perezida wa Mali mu gihe cy’inzibacyuho, nyuma yo kuvanaho Perezida Bah Ndaw na Minisitiri w’intebe Moctar Ouane.

Biteganyijwe ko Abakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba, bazaterana mu nama idasanzwe ku Cyumweru tariki 30 Gicurasi 2021, bakiga ku kibazo cya Mali kandi iyo nama ngo ishobora gufatirwamo n’ibihano kuri Mali.

U Bufaransa ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zari zatangaje ko zishobora gufatira ibihano icyo gihugu.

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga aho muri Mali, kuri wa Gatanu ni bwo rwatangaje ko ‘umwanya wa Perezida wa Repubulika ukeneye umuntu uwujyamo kuko Perezida Bah Ndaw wari uwurimo yeguye’.

Rwakomeje ruvuga ko ubwo bimeze bityo, Col Goïta, yatangira gukora inshingano za Perezida w’inzibacyuho kugenza irangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka