U Bufaransa bwahaye u Rwanda inkingo za Covid-19 zisaga ibihumbi 100

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yashyikirije u Rwanda inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa ‘AstraZeneca’ zisaga ibihumbi ijana (117,600).

Iby’izo nkingo za Covid-19 u Bufaransa bwahaye u Rwanda byatangajwe na Perezida Macron ubwo yari mu Rwanda, akaba yanasuye Ikigo nderabuzima cya Gikondo mu rwego rwo kureba ibyo u Rwanda rurimo gukora muri gahunda yo gukingira.

Ubwo Perezida Macron na Perezida Paul Kagame basubizaga ibibazo by’abanyamakuru bitandukanye, Perezida Kagame yashimiye mugenzi we w’u Bufaransa ku nkingo za Covid-19 yahaye u Rwanda.

Yagize ati “Ndashaka kubashimira kuba mwazanye inkingo zari zikenewe cyane. Ndabizi neza ko zatwaye umwanya munini mu ndege yanyu, aho zari ziri mwari kuhazana abandi bantu, ariko mwahisemo kutuzanira inkingo, mwakoze cyane. Twari tuzikeneye ... icyo ni cyo inshuti ziberaho.”

U Rwanda rukeneye nibura miliyoni 13 z’inkingo za Covid-19, kugira ngo rushobore kugera ku ntego yo kuba rwamaze gukingira nibura 60% by’abaturage barwo, ni ukuvuga abantu miliyoni 7,5 bitarenze ukwezi kwa Kamena 2022. Kugeza ubu, abantu 4 % mu Rwanda ni bo bamaze kubona urukingo rwa mbere.

Kubona inkingo za kabiri za ‘AstraZeneca’ byadindijwe no kuba mu Buhinde aho zaturukaga bari babaye bahagaritse gahunda yo kohereza inkingo hanze kubera ikibazo cya Covid-19 gikomeye muri icyo gihugu cyatumye imibare y’abayandura izamuka cyane ku buryo bukabije guhera mu byumweru bike bishize.
U Rwanda rwagombaga kubona inkingo za Covid-19 muri Mata ziturutse mu Kigo cyo mu Buhinde cyitwa ‘Serum Institute of India’ binyuze muri gahunda ya ‘Covax’ y’Umuryango w’Abibumbye wo kugeza inkingo mu bihugu bifite amikoro make.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka