Burera: Amavuriro yo mu tugari yatumye baca ukubiri no kwivuza magendu

Mu ruzinduko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, yagiriye mu Karere ka Burera, abaturage bamuhamirije ko amavuriro y’ibanze agezweho yo ku rwego rw’Utugari begerejwe, yabaruhuye kwivuza magendu ndetse n’imvune z’urugendo bakoraga banyuze inzira zitemewe, bajya kwivuriza mu bihugu by’abaturanyi.

Dr Mpunga Tharcisse yasabye abaturage kugana ayo mavuriro aho kwivuza magendu cyangwa guca inzira zitemewe
Dr Mpunga Tharcisse yasabye abaturage kugana ayo mavuriro aho kwivuza magendu cyangwa guca inzira zitemewe

Mu rwego rwo guteza imbere no kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, mu Karere ka Burera hamaze kubakwa amavuriro y’ibanze agezweho yo ku rwego rw’Akagari (Second Generation Health Posts) atatu, harimo irya Kamanyana riri mu Murenge wa Cyanika, irya Rwasa riri mu Murenge wa Gatebe, n’irya Bushenya riri mu Murenge wa Bungwe.

Ayo mavuriro akiyongeraho irya Nyamicucu riri mu Murenge wa Butaro, ryongerewe ubushobozi (upgraded) biganisha ku kuba ryaba Ikigo Nderabuzima.

Nyuma yo kubaka no kongerera ubushobozi ayo mavuriro, ndetse agatangira gutanga Serivisi; abaturage barimo n’uwitwa Nzabara Pierre w’imyaka 52, utuye mu mudugudu wa Kavunda, Akagari ka Kamanyana, Umurenge wa Cyanika yatanze ubuhamya bw’ibyiza byo kwegerezwa Serivisi z’ubuvuzi.

Yagize ati “Mbere yo kubakirwa iri vuriro rya Kamanyana, abatuye muri ako gace, twivurizaga ku Kigo Nderabuzima cya Cyanika. Kuhagera no kugaruka ni amasaha ane. Byatugiragaho ingaruka zo kurembera mu ngo, n’abajya kwivuza bakagerayo uburwayi bwiyongereyeho umunaniro”.

Ati “Twageragayo twatinze, twagera ku kigo nderabuzima na bwo tukahasanga Abarwayi benshi. Kubera iyo mpamvu rimwe na rimwe nahitagamo kujya kwivuza muri Uganda kandi nyuze inzira zitemewe. Twagerayo tukahahurira n’ingorane nko gutukwa, gufungwa no guhohoterwa n’uhawe serivisi bakabanza kumucunaguza, ikigeretse kuri ibyo ni uko baduhaga imiti itujuje ubuziranenge ku buryo hari abo yatezaga ibindi bibazo aho kubakiza uburwayi”.

Uwo muturage ashimira Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, ati “Arakarama Umukuru w’Igihugu wakemuye icyo kibazo, tukubakirwa ivuriro ryiza rya Kamanyana. Kujya kwivuriza Uganda byabaye amateka."

Banzihenshi Dismas utuye mu Mudugudu wa Mbuga, mu Kagari ka Bushenya, Umurenge wa Kivuye, yishimira ko serivisi z’ubuvuzi bajyaga gushaka bibavunnye ubu zabegerejwe.

Ati “Nta muntu urwara indwara z’Amenyo n’Amaso ngo akore urugendo rw’amasaha atandatu ajya kuzivuriza mu bitaro bya Butaro cyangwa i Byumba. Yewe n’amafaranga twatakarizaga muri izo ngendo ubu tuyakoresa ibindi kuko amavuriro atwegereye. Ubu twiyemeje kubungabunga ibi bikorwa remezo by’amavuriro, tubirinda ababyangiza, kugira ngo tutazisanga twongeye gusubira uko twahoze”.

Amavuriro mato yo ku rwego rw'Utugari afite ubushobozi bwo kuvura indwara ziyongeraho iz'amenyo n'amaso
Amavuriro mato yo ku rwego rw’Utugari afite ubushobozi bwo kuvura indwara ziyongeraho iz’amenyo n’amaso

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Mpunga Tharcisse, ku wa kane tariki 27 Gicurasi 2021, yasuye Amavuriro ya Kamanyana, Rwasa, Bushenya na Nyamicucu hamwe n’Ibitaro bya Butaro, kaba yari agamije kureba serivisi zihatangirwa.

Aho hose, Dr Mpunga yaganiriye n’abakozi abibutsa kurangwa na serivisi nziza n’ubwitange kugira ngo bakomeze gusigasira ubuzima bw’ababagana. Na ho abari baje kuhivuriza yababwiye ati “Leta yabubakiye aya mavuriro kugira ngo bibarinde za nzira zitemewe mwacagamo mujya kwivuriza ahandi, kenshi usanga zaranashyiraga ubuzima bwanyu mu kaga. Nimubyaze umusaruro aya mwubakiwe mashya yo mu gihugu cyanyu kandi yujuje ibisabwa byose, babavure, kandi mubishishikarize n’abandi aho mutuye”.

Abaganga basabwe kurangwa n'umurimo unoze kugira ngo baramire ubuzima bw'abarwayi
Abaganga basabwe kurangwa n’umurimo unoze kugira ngo baramire ubuzima bw’abarwayi

Ubuvuzi bw’amaso n’amenyo, ni zimwe muri Serivisi zitangirwa mu mavuriro mashya aheruka kubakwa yo ku rwego rw’Utugari. Irya Nyamicucu ryiyongeraho umwihariko wa Serivisi y’Ububyaza.

Ayo mavuriro ane mashya yiyongera ku yandi 54 yo ku rwego rw’Utugari yubatswe hirya no hino mu Karere ka Burera, muri ako Karere habarizwa ibigo nderabuzima 19 n’Ibitaro bya Butaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka