Volleyball: Ngarambe Raphaël yatorewe kuyobora FRVB
Ngarambe Raphaël ni we watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), aho yagize amajwi 31 mu bantu 32 batoye.

Ni amatora yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021, akaba yabereye mu Mujyi wa Kigali.
Ngarambe Raphaël watanzwe na Petit Seminaire Virgo Fidelis yari umukandida umwe rukumbi kuri uwo mwanya, aho uwo bagombaga guhangana, Dr Kabera Callixte yavanyemo kandidatire ye mbere y’iminsi itatu ngo amatora abe.
Komite nyobozi nshya ya FRVB
Perezida: Ngarambe Raphaël
Visi Perezida wa mbere: Nsabimana Eric
Visi Perezida wa kabiri: Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar
Umunyamabanga: Mucyo Philbert
Umubitsi: Karigirwa Grace
Uko amatora yagenze
– Perezida w’inteko rusange: Karekezi Leandre, uyu mugabo wari usanzwe ari Perezida wa FRVB muri manda iheruka, mu matora yabaye uyu munsi yagize amajwi 25 kuri 32 y’abatoye, oya zabaye 6 n’impfabusa imwe.
-Visi Perezida w’inteko rusange: Mutabazi Aline, yatorewe kuba umuyobozi w’Inteko rusange wungirije n’amajwi 28 kuri 32 y’abatoye, mu gihe oya zabaye enye.
Komite nyobozi
– Perezida: Ngarambe Raphaël wari umukandida rukumbi yatorewe kuyobora FRVB muri manda y’imyaka ine. Yagize amajwi 31 kuri 32 y’abatoye.
– Visi Perezida wa mbere: Nsabimana Eric uzwi nka Machine atorewe kuba Visi Perezida wa mbere ufite mu nshingano ze ubutegetsi n’imiyoborere yagize amajwi 32 kuri 32 y’abatoye akaba yari umukandida rukumbi.
– Visi Perezida wa Kabiri: Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar yatorewe kuba Visi Perezida wa kabiri ufite mu nshingano ze amarushanwa. Jado Castar yagize amajwi 24 kuri 32 y’abatoye, oya umunani akaba nawe yari umukandida rukumbi ku mwanya we.
– Umunyamabanga Mukuru: Mucyo Philbert yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru n’amajwi 16 yari ahanganye na, Nshimiyimana Innocent wagize amajwi umunani naho Dr. Ndayambaje Bernard yagize amajwi umunani
– Umubitsi: Karigirwa Grace yatorewe kuba Umubitsi mukuru n’amajwi 17 kuri 15 ya Mukase Josiane bari bahanganye.
Komite yatowe ingomba kuyobora ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu gihe kingana n’imyaka ine ikaba itegerejweho kongera kugarura uyu mukino ku rwego rwiza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|