Perezida Macron: Abakekwaho icyaha cya Jenoside bazashyikirizwa ubutabera

Ubwo yari ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi, mu ijambo yahavugiye yavuze ko yazanywe no kwemera uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko hari aho yavuze ko kwemera ibyo byabaye mu gihe cyahise, bijyana no gukurikirana akazi k’ubutabera, bityo ko u Bufaransa bwiyemeje kuzakora ku buryo nta muntu n’umwe ukekwaho kugira uruhare mu byaha bya Jenoside ucika ubutabera.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umunyamakuru wa TV5 Monde yabajije Perezida Macron ati, “Mwabivuze kare ku rwibutso rwa Jenoside n’ubu mubisubiyemo, ko mwiyemeje gukora ku buryo nta muntu ukekwaho kugira uruhare mu byaha bya Jenoside ucika ubutabera, ku buryo bufatika muzabikora mute?”

Uwo munyamakuru yakomeje ati “Ese hari amasezerano ajyanye no kuzana abakekwaho ibyo byaha mu Rwanda? Ese kuri Agathe Habyarimana ushakishwa n’ubutabera mpuzamahanga ku bw’u Rwanda, ese kuri we bizagenda bite kandi ko amaze igihe kirekire aba mu Bufaransa?”

Mu gusubiza uwo munyamakuru Perezida Macron yagize ati “Sinshaka kuvuga ku kibazo cy’umuntu ku buryo bw’umwihariko kuko ntabwo ari ibyanjye gukora akazi k’ubutabera, ariko ibyo twiyemeje bireba abakuru b’ibihugu kandi niyemeje gukora, icya mbere ni ugutanga uburyo bwose, bwafasha kugira ngo ubufatanye mu bijyanye n’ubutabera bukore neza kurushaho.”

Ati “Icya kabiri ni ukubaka inzego z’ubuyobozi zorohereza kandi zifasha mu kugaragaza ukuri, nyuma hakazabaho ibyo kuzana abakekwaho ibyaha mu Rwanda, ariko bigizwemo uruhare n’abacamanza kandi bigakurikiranwa n’abacamanza. Haramutse hari impinduka zikeneye amategeko ahuriweho na Gurinoma zombi tuzayakora, gusa kugeza ubu, uburyo bwashyizweho kandi n’ubufatanye bufatika burahari no mu by’ubutabera”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka