Mu Kivu hagaragaye isambaza zapfuye nyuma y’umutingito

Isambaza zo mu bwoko bw’indugu ku wa 25 Gicurasi 2021 zabonetse mu kiyaga cya Kivu zapfuye zireremba hejuru y’amazi.

Ni isambaza zabonetse nyuma y’umutingito wabaye amazi yo mu kiyaga cya Kivu yitera hejuru, nyuma y’akanya gato isambaza zihita zireremba hejuru y’amazi zapfuye.

Ni ibintu byabayeho bitunguranye kandi bimara umwanya muto kuko uretse abari mu mazi na hafi yaho byabereye babibonye byahise birangira.

Uwitwa Issa ni umwe mu barobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu babibonye. Avugana na Kigali Today, yasobanuye ko nta bantu benshi babibonye kuko uburobyi mu kiyaga cya Kivu bumaze iminsi buhagaze.

Yagize ati "Nanjye amashusho nayabonye ariko sinashoboye gusobanukirwa kuko tumaze iminsi tutajya mu mazi."

Mukasekuru Mathilde, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubworozi bw’amafi avuga ko ayo makuru bayabonye bayahawe n’inzego z’umutekano zikorera mu mazi.

Ati "Umuyobozi wa Marine (ingabo zicunga umutekano wo mu mazi) ni we waduhaye amafoto, nyuma y’uko habaye umutingito mu mazi akazamuka ashyushye, hashize umwanya hahita haza isambaza hejuru zapfuye."

Mukasekuru avuga ko zitari nyinshi kuko zahise ziribwa n’inyoni n’abashakashatsi bagiye kureba izo bakoreraho Ubushakashatsi bareba icyazishe basanze zamazwe n’inyoni.

Imitingito ikomeje kubera mu Karere ka Rubavu no mu mujyi wa Goma igaragara ko ari myinshi kandi ivanzemo iyoroheje n’ikomeye irimo guteza ibyago mu mijyi yombi ibana nk’impanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka