Kinigi: Bibutse bishimye kuko ikibazo cyabo cyasubijwe
Nyuma y’igihe kinini abafite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi basaba ko urwo rwibutso rwubakwa, mu rwego rwo kurinda imibiri irushyinguyemo yagiye yangizwa n’amazi yinjira muramo, ubu rwamaze gusakarwa bibatera kwishima.
Ni urwibutso rudasanzwe, kuko rufatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’amateka y’igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi aho imibiri 166 irushyinguwemo yose ari iy’Abatutsi bishwe mbere ya 1994.
Ku itariki 26 Gicurasi ni bwo abaturage bajya kuri urwo rwibutso rwa Kinigi bibuka kandi bunamira inzirakarengane z’Abatutsi barushyinguyemo, kuko umututsi wa mbere yishwe kuri iyo tariki mu 1991.
Ku wa Gatatu tariki 26 Gicurasi 2021, hateraniye abaturage n’abayobozi banyuranye mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, mu kwibuka inzirakarengane 166 zihashyinguwe.
Mu butumwa bwa bamwe barokotse Jenoside bafite ababo bashyinguye muri urwo rwibutso, bwaranzwe no kwishimira ko mu myaka 27 ihise ari bwo bibutse babona aho ababo bashyinguye nta mazi ahinjira, bavuga ko byabashimishije cyane, bitandukanye n’uko bibukaga mu myaka yahise.
Nzamukosha Olive ati “Dukurikije uko urwibutso twarubonye biratanga icyizere, ntabwo bimeze nk’uko twajyaga twibuka hameze ubu nta mazi azongera kwinjira ahashyinguwe abacu kuko harasakaye, hari n’amakaro. Ni ubwa mbere twibutse abacu twishimye, turanezerewe cyane, mbere twarababaraga agahinda kakahadufatira ariko ubu turishimye”.
Mukashema Esperence ati “Urwibutso rumaze igihe rutubatse kandi tubisaba mu myaka yose, ubu twishimye cyane n’ubwo bitabaye nk’uko twabyifuzaga ariko bakoze twishimye cyane, ni na bwo bwa mbere twibutse tunezerewe, twifuzaga ko bakuramo imibiri tukayigira neza kuko dukurikije igihe imaze inyagirwa ubu yarangiritse, nubwo bitakunze ariko badusakariye turishimye cyane, hameze neza pe”.
Munyarutete Joseph, Umuyobozi wa Ibuka mu Murenge wa Kinigi nk’umwe mu bakomeje gusaba ko urwo rwibutso rwubakwa nyuma y’uko yabonaga imibiri ikomeza kwangizwa n’amazi, avuga ko bishimye nyuma y’imyaka 27 bibuka ababo bashyinguye ahantu habi none hakaba hasakawe.
Ati “Nk’ahantu hageragerejwe Jenoside tukibuka iyo myaka yose tubabaye abacu banyagirwa, kuri uyu munsi twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside ikorewe Abatutsi turanezerewe, kuko twibutse urwibutso rutarangaye nk’uko byahoze, ubu rurasakaye ntabwo imibiri irimo kunyagirwa”.
Avuga ko n’ubwo hatewe intambwe urwibutso rugasakarwa, urugendo rukiri rurerure nk’ahantu hageragerejwe Jenoside, aho yasabye ko ubuyobozi bwakomeza gutekereza kuri urwo rwibutso hakubakwa urujyanye n’igihe ku buryo abantu bajya bahagera bagasobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo yateguwe, bahereye kuri urwo rwibutso rushyinguwemo abazize Jenoside bicwa mbere ya 1994.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinigi bwanayoboye imirimo yo gusana urwo rwibutso, buvuga ko n’ubwo bidahagije, ariko bunezerewe kuba abazize Jenoside barushyinguwemo batakinyagirwa nk’uko bivugwa na Twagirimana Innocent, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge, wayoboye ibikorwa byo gusana urwo rwibutso, byatwaye miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Yagize ati “Turishimira ko uyu munsi twibuka abacu bari aho twumva twifuza n’ubwo atari heza cyane nk’uko tubiteganya, ariko byibura harimo intambwe yatewe n’urwego rw’akarere kacu ka Musanze, aho ubuyobozi bwadufashije ko dusakara aho abacu baruhukiye. Tuzi neza ko bataruhukiye aho dushaka ku kigereranyo nyacyo, ariko byibura hari intambwe yakozwe n’ubuyobozi bw’akarere n’ubu dushimira”.
Arongera ati “Imirimo yakozwe kuri ruriya rwibutso yo kurusakara no gushyiraho amakaro arinda amazi kwinjira aho imibiri iruhukiye, bihagaze miliyoni 10 n’amafaranga 300 y’u Rwanda, ariko iriya ni intangiriro kuko mu ngengo y’imari y’akarere ya 2021-2022 urwego rw’akarere rwemereye komite y’abarokotse Jenoside ko bazakora inyigo y’urwibutso, mu ngengo y’imari ya 2022-2023 hakazubakwa urwibutso rujyanye n’igihe turimo”.
Rwasibo Pierre, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Musanze, avuga ko ikibazo gikomeye gisigaye ari abantu badashaka kwerekana aho imibiri y’abazize Jenoside yajugunwe ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Agaruka kuri urwo rwibutso, yishimiye ibikorwa byarukozweho imibiri ikaba idakomeje kunyagirwa, ariko asaba Leta gushyiramo imbaraga urwo rwibutso rukubakwa neza nk’urwibutso rugaragaza uko Jenoside yateguwe, kuko abarushyinguwemo bose ari abishwe mbere ya 1993.
Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, Munyarugero Dancilla, yavuze ko gusakara urwo rwibutso imibiri ikaba itarimo kunyagirwa ari uburyo bwo kuyirinda kwangirika, yemeza ko igikorwa cyo kurwubaka mu buryo bujyanye n’igihe ari cyo kigiye gukomerezaho.
Mu gukomeza gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abafatanyabikorwa b’Akarere ka Musanze baremeye imiryango ibiri y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inka ebyiri n’amafaranga ibihumbi 400 FRW byo kubafasha.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka27
- Kubwira abato amateka mabi Igihugu cyanyuzemo bizabarinda kugwa mu mutego wo kucyoreka
- IBUKA: Leta izabingingira gutanga amakuru kugeza ryari?
- Jenoside yabaye mu Rwanda yagaragaje ubwigomeke ku Mana - Prof Musemakweli
- Amateka agaragaza ko Nyamagabe ari nk’igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside
- Musanze: Abafana ba APR FC bunamiye abazize Jenoside biyemeza guhangana n’abakiyipfoya
- Senegal: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
- Muhanga: Imibiri 1093 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
- Kwibuka27: Menya uko isanduku yo gushyingura mu cyubahiro igomba kuba iteye
- Abiga muri Kaminuza ya Kigali baramagana abahakana Jenoside bitwaje ibyo bari byo
- Musanze: Abakozi b’Akarere bahawe umukoro wo kuvuguruza abagoreka amateka y’u Rwanda
- Gupfobya Jenoside warayirokotse ni ubuyobe bubi – NURC
- Karongi: Bashyinguye mu cyubahiro imibiri 8.660 y’Abatutsi biciwe ku Mubuga muri Jenoside
- Rwezamenyo: Sengarama arashimira byimazeyo abamwubakiye inzu
- Bugesera: Itorero ADEPR ryibutse Abatutsi biciwe i Kayenzi
- Ni igisebo kuba uwari Minisitiri w’Umuryango yarashishikarije umwana we kwica – Senateri Nyirasafari
- Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abandi kwibuka imiryango yazimye
- Kuri uyu wa Gatandatu haribukwa imiryango isaga 15,000 yazimye mu 1994
- Umubano w’u Rwanda n’u Burundi witezweho gukurikirana Abarundi bakoze Jenoside
- Ubuhamya: Banze ko uruhinja rwabo rwakwicwa rudahawe Isakaramentu rya Batisimu
- #Kwibuka27: Ko tugenda dusaza, abazadukomokaho tuzabasigira iki?
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|