Jacob Zuma yahakanye ibyaha byose aregwa

Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa birimo ruswa, kunyereza umutungo wa Leta, uburiganya buganisha ku nyungu ze bwite, ubucuruzi butemewe n’amategeko bijyana n’ubucuruzi bw’intwaro yagiyemo mu 1999 ari Visi Perezida wa Afurika y’Epfo.

Jacob Zuma
Jacob Zuma

Zuma ntiyahwemye guhakana ibyo aregwa byose avuga ko ari abatavuga rumwe na we babimushinja bishingikirije impamvu za politiki.

Ku wa Gatatu tariki 26 Gicurasi 2021, mu rukiko ubwo umushinjacyaha yari amaze gusoma ibirego byose ashinjwa, Jacob Zuma yagize ati “ndabihakana”.

Zuma anashinjwa ruswa yakiraga ubwo yari Perezida wa Repubulika guhera mu 2009-2018, aho aregwa kuba yarakiraga Amarandi 500,000 ($34,000) buri mwaka, ayahabwa na sosiyete ikomoka mu Bufaransa ikora mu by’intwaro (French arms company Thales) , ikayamuha kugira ngo ajye ayikingira ikibaba, ntizigere ikorerwa igenzura mu bucuruzi bwayo muri Afurika y’Epfo bufite agaciro ka Miliyari 2 z’Amadolari ya Amerika.

Abunganira Zuma mu rukiko, bavuga ko umushinjacyaha, Billy Downer adafite ububasha bwo gushinja muri urwo rubanza. Ubushinjacyaha bwasabye undi mwanya wo gusubiza kuri ibyo, bityo urubanza rukazakomeza tariki 19 Nyakanga 2021, nk’uko byavuzwe na Perezida w’iburanisha.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko Jacob Zuma yavuze ko uwo mushinjacyaha adashobora kutagira uruhande abogamiraho, kandi ngo ntiyigenga ndetse ibyo ngo byabangamira iburanisha rinyuze mu mucyo.

Iyo Sosiyete ya ‘Thales’ ngo yari izwi ku izina rya ‘Thomson-CSF’ yakoranaga ubucuruzi butemewe na Jacob Zuma. Iyo Sosiyete na yo ihakana ibyaha byose ishinjwa, birimo ruswa no gukora ubucuruzi butemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka