Kuruka kw’ibirunga n’imitingito bizagira uruhare mu gutandukanya Congo n’u Rwanda – Impuguke

Impuguke mu by’iruka ry’ibirunga n’ingaruka zabyo ziratangaza ko mu myaka 100 iri imbere igihugu cy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) bizaba bitandukanywa n’umuhora wa metero eshatu kubera iruka ry’ibirunga n’imitingito.

Bitangajwe mu gihe imitingito ikomeye imaze iminsi mu Karere ka Rubavu ikumvikana mu gihugu hose ikaba yarateye amazu gusenyuka, ndetse imihanda ikaba yarasadutse harimo n’iya kaburimbo, amazu menshi akaba yarasadutsemo imyobo mu bujyakuzimu.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz buvuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko mu myaka 100 iri imbere imiterere y’ibirunga n’imitingito igaragara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bizatuma ubutaka bw’ako gace burushaho kwitandukanya amazi ya Tanganyika akaba yahura n’ay’ikiyaga cya Kivu n’ikiyaga cya Lac Edouard.

Twagira Shema Yvan wo mu kigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz avuga ko hakwiye kurebwa uko ishoramari rikorerwa bene aho hantu ryarushaho gukorwa hanateganywa uko bizaba bimeze icyo gihe ariko ridakwiye guhagarara kuko hakiri igihe mu gihe nibura buri mwaka uwo muhora ugenda wiyongeraho Santimetero eshatu.

Agira ati, “Nk’ubu turi gukuramo Gaz metane, turi no kureba uko twacukura peteroli iri mu Kivu, ni ngombwa ko byakorwa vuba hateganywa uko bizaba bimeze muri iyo myaka 100 iri imbere, hakwiye kongerwa ishoramari ritoya ku iteganyagihe ku buryo ibizajya biba bitazajya bitungura abantu ahubwo byaba bizwi ko ari ko bimeze ndetse bikanigishwa mu mashuri abantu bakabimenya”.

Si igihe cyo kwimura imijyi ya Goma na Rubavu

Impuguke zikomeza zigaragaza ko n’ubwo imijyi ya Goma na Rubavu iri mu hantu hari imitingito myinshi ikomeza guteza ibibazo, atari igihe cyo guhunga iyo mijyi kuko n’ubundi byagiye bibaho kandi bikomeye kurushaho.

Ingero ni izo mu mwaka wa 1933 ubwo Nyiragongo yarukaga igikoma cyayo gifite umuvuduko munini wa km 60, ngo cyongeye no kuruka mu 1942 no mu 1977 kandi ko ikirunga cyagiye kigaragaza ko kiruka mu myaka nibura 15 na 16 kuzamura kuba rero cyongeye kuruka nyuma y’imyaka 19 ngo nta kidasanzwe kuko ni ko gisanzwe kiruka.

Dr. Havugimana ushinzwe gufasha abahuye n’ibiza muri MINEMA avuga ko imyuka ya Soufre iri kunuka nk’ibinono by’inka batwitse, iba ari myinshi igihe ikirunga cyarutse kandi ishobora kwangiza imyanya y’ubuhumekero, abantu bakaba bagomba kwitwararika igihe batunganya imboga zo kurya zihinze hafi n’aho ikirunga cyarukiye ariko ngo nta burozi bukaze buba burimo.

Avuga ko nta kibazo cyo kuba imijyi ya Goma na Gisenyi yubatse hejuru y’umworera (Faille) uva muri Nyiragongo ugera mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rw’u Rwanda, ariko ngo ibyo ntbivuze ko iyi mijyi yombi igiye guhita yangirika.

Dr. Twagira Shema Yvan amara impungenge abavuga ko ikiyaga cya Kivu gishobora guturika kubera iruka rya Nyiragongo n’imitingito ishobora gutuma Gaz yacyo iturika nk’uko byagenze muri Cameroun ubwo ibiyaga byaho byaturikaga.

Avuga ko ikiyaga cya Kivu kiri mu kibaya mu gihe ikiyaga cyigeze guturika muri Cameroon cyo cyari kiri hejuru y’ikirunga cyari cyarazimye kikaza kongera kuruka cya kiyaga kigashyuha kigaturikira mu baturage bari bazi ko cyazimye.
Avuga ko kuba ikirunga cyarutse bidashobora kubangamira peteroli na Gaz byo mu Kivu kuko ikirunga gifite aho kirukira mu gihe ikiyaga cya Kivu na cyo gifite aho giteretse.

Agira ati “Icyatumye abantu bagira ubwoba bwinshi ni imbuga nkoranyambaga ziri gutangaza ibintu birimo n’ibihuha, ariko ibyabaye muri 2002 byo byari bikomeye cyane kurusha imyaka yabanje kuko byo byamenywaga gusa n’abari hafi aho, ariko ubundi ntabwo ibyabaye bikomeye gusumbya ibyabanje”.

Amazu akomeje kwangirika: Ni gute imijyi ya Goma na Rubavu yakubakwamo?

Ku bijyanye no kuba hari amazu akomeje gusenyuka no kwiyasamo imitutu, ikigo kibishinzwe kiratangaza ko abo amazu yangiritse baba bavuyemo bakaba bacumbitse ahandi mu gihe harebwa uko amazu yasanwa cyangwa yakongera kubakwa hagendewe ku mabwiriza yo kubaka ahantu h’imitingito.

Ubushakashatsi bwigeze gukorwa ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (RHA) bugaragaza ko uduce twa Rubavu na Rusizi hakwiye kwitabwa ku kubaka hinjizwamo ubwirinzi bw’imitingito kugira ngo hirindwe ko amazu yajya asenyuka, byaba ngombwa hakanubakishwa imbaho kuko zo zitaremereye cyane.

Dr. Havugimana ukora muri MINEMA avuga ko mu bindi bihugu inzego z’igenamigambi ku myubakire zita cyane ku myubakire kubera imitingito, urugero akaba ari mu gihugu cy’u Buyapani aho bubaka amazu yoroshye ku buryo asenyukiye ku bantu ntacyo yabatwara cyane.

Ubu muri icyo gihugu hakaba hari ikoranabuhanga ryo kubaka amazu ku buryo iyo imitingito ibaye inzu idashobora gusenyuka ahubwo usanga yinyeganyeza yageraho igahagarara, ibyo na byo bikaba byarebwaho mu Rwanda igihe hagiye kubakwa amazu akomeye.

Umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibya Mine, Peteroli na Gaz, Dr.Twagira Shema, avuga ko ishoramari rikorerwa hafi y’ahari ikirunga cya Nyiragongo mu mijyi ya Goma na Rubavu ryakomeza abantu bitwararika imiterere yaho kuko ikirunga ntawakibuza kuruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka