Tanzania: Umugabo akurikiranyweho kwica umwana we amuziza kurira cyane

Umugabo witwa Manyama Mujora, utuye ahitwa Musoma mu Ntara ya Maramuri Tanzania, ubu ari mu maboko ya polisi, akaba akurikiranyweho kwica umwana we w’amezi atandatu, amuhora ko ngo arira cyane.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Mara, Longinus Tibishubwamu, avugana n’Ikinyamakuru ‘Mwananchi’ cyandikirwa aho muri Tanzania, yavuze ko icyo gikorwa cyabaye ki itariki 28 Gicurasi 2021, kibera ahitwa Kwangwa-Musoma mu Ntara ya Mara.

Yavuze ko uwo mugabo yakubise umwana we ibipfunsi mu nda, kuko ngo yari yakomeje kurira cyane, kandi yamuhendahenze igihe kirekire ngo aceceke bikanga. Uko kumukubitana umujinya, ngo byahise bimuviramo urupfu.

Nyuma yo kubona yiyiciye umwana ubwe, uwo mugabo ngo yahise yigira inama yo gufata umurambo akajya kuwushyingura inyuma y’inzu atuyemo.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Mara ati “Uwo mugabo yagiye inyuma y’inzu ye, atangira gucukura kugira ngo ashyingure uwo mwana, mu gihe yari muri iyo myiteguro acukura imva y’umwana yishe, aho hafi hanyuze umwana umwe w’umuturanyi abonye ibirimo gukorwa, ajya kubibwira abandi baturanyi”.

Ati "Nyina w’umwana ntiyamenye ibyabaye, kuko we ibyo biba yari mu murima kandi n’ubwo umurima utari kure cyane y’urugo, ntiyashoboye kumva ibyari birimo kuba kuko afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Yabimenye abibwiwe n’abaturanyi bamusanze aho mu murima”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka