Doze ya kabiri y’inkingo za Covid-19 yagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri

Inkingo 10.500 za Covid-19, z’icyiciro cya kabiri (Doze ya kabiri) zagejejwe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.

Doze ya kabiri y'inkingo za Covid-19 yagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri
Doze ya kabiri y’inkingo za Covid-19 yagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri

Izo nkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca zagejejwe i Musanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gicurasi 2021, zitwawe mu ndege ya kajugujugu, zikazakingira abari bahawe urukingo (dose) rwa mbere.

Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr Muhire Philibert, avuga ko ubushize hakingiwe abantu 11.711, ari na bo bagiye guhabwa urukingo rukurikiraho.

Yagize ati "Nyuma yo kuba tuzakiriye nk’ibitaro, ikigiye gukurikiraho ni ukuzikwirakwiza mu bigo nderabuzima bikorana n’ibi bitaro, kandi zigomba kurara zigejejweyo, kugira ngo abakingirwa bazatangire guhabwa iyo serivisi ejo. Abakingirwa na bo twatangiye kubibamenyesha, ndetse n’aho bizakorerwa ku ma site. Urebye uburyo bwose tuzabikoramo twamaze kubunoza dufatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere”.

Mu Karere ka Musanze hateganyijwe site 17 zo gukingiriraho nk’uko Dr Muhire akomeza abivuga.

Ati "Dusaba Ibigo nderabuzima n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gukurikirana uko bikorwa, bitabira gushishikariza abaturage guhabwa uru rukingo rwa kabiri. Ikindi ni uko abari bakingiwe ubushize, ari bo barebwa n’iyi gahunda. Abo rero ni bo dusaba kwihutira kwikingiza urukingo rushimangira urwo bahawe ubushize".

Dr Muhire avuga ko mu gukingira ubushize, hagaragaye abantu bagiye batinda, bityo akaba asaba ko kuri iyi nshuro, bitabira hakiri kare kugira ngo igikorwa kizihute kirangirane n’igihe cyateganyijwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko ari ngombwa kwitabira gukingirwa. Ikindi yijeje abaturage, ngo ni uko gahunda zijyanye n’ikingira ziteguwe neza, ku buryo nta muvundo cyangwa izindi nzitizi zizagaragara ku ma site.

Yagize ati "Abagomba gukingirwa ni ngombwa ko bitabira. Bibazaga bati ese urukingo rwa kabiri ruzaza ryari, ubu noneho rwahageze kandi twabyiteguye neza ku buryo buzaba bunogeye buri wese. N’ubwo batangiye kubimenyeshwa n’ibitaro, natwe nk’ubuyobozi twashyizeho uburyo bwo kubibamenyesha dukoresheje indangururamajwi zizenguruka mu midugudu, kugira ngo bamenye neza gahunda n’isaha, mu kwirinda ko hagira nka site igaragaraho abantu benshi cyangwa ibura umubare uteganyijwe w’abagomba kuhakingirirwa. Ibyo byose uko twabiteguye turakomeza kubibamenyesha buri kanya, kugira ngo babyubahirize".

Igikorwa cyo gutangira gukingira Covid-19, urukingo rwa kabiri mu Karere ka Musanze giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 29 Gicurasi 2021.

Indege yari itwaye inkingo ikimara kuzishyikiriza Ibitaro bikuru bya Ruhengeri n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, yakomereje i Burera ijyanye izindi nkingo mu bitaro bya Butaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka