RIB yafunze umucamanza mu rukiko rw’ibanze rw’Akarere ka Nyamagabe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze umucamanza mu rukiko rw’ibanze rw’Akarere ka Nyamagabe witwa Nyaminani Daniel ukurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa kugira ngo arekure uwari ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura.

Nyaminani Daniel yafunzwe nyuma yo gukurwaho ubudahangarwa n’Urukiko rw’Ikirenga, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gasaka mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irongera gushimira abakomeje gutanga amakuru kuri ruswa, inakangurira n’abandi baturarwanda bose guhagurukira kurwanya ruswa batangira amakuru ku gihe kugira ngo ruswa iranduke mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka