Ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwasohotse uyu munsi, igihugu cya Maroc cyegukanye CHAN kiri mu bihugu byazamutse cyane, mu gihe u Rwanda rwagumye ku mwanya rwariho
Urukiko mpanabyaha rwashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye rwasimbuye urwari rusanzwe rwa ICTR, ari rwo rwitwa UNIRMCT (The United Nations International Residual Mechanism for Criminal Tribunals), rwamaganye bikomeye abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bwa ‘Rwanda Inspiration Back Up’ butangaza ko ku wa Gatandatu tariki 20 Gashyantare 2021, ari bwo hazatangazwa abakobwa ba Nyampinga bazahagararira Intara zose mu marushanwa ya Miss Rwanda 2021.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ikipe ya CS Sfaxien ni bwo yageze mu Rwanda, aho ije gukina umukino wo kwishyura na AS Kigali, umukino utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu
Kuba abahinzi barakanguriwe uburyo bushya bwo kwanikira hamwe umusaruro wabo w’ibigori, ni kimwe mu byabafashije kunguka, nyuma y’uko mu myaka yahise bagiye bagwa mu bihombo byo kutanika ibigori uko bikwiye.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye nabi ijonjora rya Kabiri rya Afro-Basket 2021, nyuma yo gutsindwa na Mali amanota 76 kuri 51.
Koperative yo kubitsa no kuguriza izwi ku izina rya Umwalimu SACCO yavuze ko iri mu biganiro n’abarimu bigenga bahuye n’imbongamizi zo kwishyura inguzanyo bahawe na koperative biturutse ku ngaruka za COVID-19.
Ni urubanza rwatangiye saa tatu za mu gitondo zo kuri uyu wa 17 Gashyantare 2021 abaregwa bari mu cyumba cy’urukiko rw’Ikirenga, hamwe n’inteko y’urugereko rw’Urukiko rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 122, naho abakize ni 443. Abitabye Imana ni abagabo batatu b’imyaka 57, 38 (i Kigali) na 68 (i Bugesera).
Avoka ubusanzwe abantu bayizi nk’urubuto ruryoha, kandi rukundwa n’abatari bake, ariko ibyiza byayo ntibigarukira k’ukuribwa gusa, kuko igira n’akamaro gakomeye mu kwita ku misatsi.
Nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 kidindije gahunda y’ingo mbonezamikurire yagenewe abana bato mu rwego rwo guteza imbere imikurire myiza yabo, iyo gahunda yongeye gusubukurwa aho ku ikubitiro hafunguwe ingo 40.
Umunsi w’uwa Gatatu w’ivu washyizweho na Papa Grégoire wa mbere (Pape Grégoire I) mu mwaka wa 591. Ni umunsi abakritsu ba Kiliziya Gatolika batangiriraho igisibo cy’iminsi mirongo ine bazirikana ibabara rya Yezu Kristu gisozwa ku munsi wa Pasika hizihizwa izuka rya Yezu.
Ibigo by’Amashuri byo mu Karere ka Musanze kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, byatangiye gushyikirizwa ibikoresho by’ibanze by’isuku ku bufatanye n’Umuryango Croix Rouge y’u Rwanda, kugira ngo bifashe mu kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19.
Mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge ahazwi nko kwa Mutwe hadutse inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021 yibasira inzu yari irimo igaraje, imodoka zarimo zirakongoka.
Abakoresha umuhanda Kayenzi-Gasenyi mu murenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi, bahangayikishije n’uko uwo muhanda uri kwangizwa n’abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bari kuwusatira, ku buryo nta gikozwe mu maguru mashya mu gihe gito uzaba utakiri nyabagendwa.
Uwari umuvugizi wa FLN, Nsabimana Callixte (Sankara) yavuze ko yatewe isoni n’amagambo ya Paul Rusesabagina bakoranaga wayoboraga impuzamashyaka MRCD wihakanye Ubunyarwanda.
Nyuma yo kugaragaza inzitizi mu mwirondoro ko Rusesabagina uvuga ko atari Umunyarwanda ahubwo ko ari Umubiligi ukwiye gukurikiranwa n’Inkiko zo mu Bubiligi, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Rusesabagina yigiza nkana.
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yatangiye imyitozo yo gutegura shampiyona nyafurika y’amagare izabera mu Misiri mu kwezi gutaha
Minisiteri ishinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza (MINEMA), ivuga ko kuva mu ntanguriro za Mutarama uyu mwaka kugera kuwa Kabiri tariki ya 16 Gashyantare 2021, abantu 34 ari bo bamaze guhitanwa n’ibiza bikomoka cyane cyane ku mvura nyinshi.
Paul Rusesabagina wayoboye impuzamashyaka MRCD irwanya u Rwanda ifite umutwe witwa FLN, yatangiye kuburana kuri uyu wa gatatu mu rubanza rumwe na bamwe mu bari abarwanyi 17 b’uwo mutwe, abari abavugizi ba FLN babiri, abaturage 84 baregera indishyi bahagarariwe n’abanyamategeko batatu, ndetse n’itsinda ry’abashinjacyaha batatu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), cyatangaje ko cyinjije miliyoni 3.5 z’Amadolari ya Amerika (arenga miliyari 3.4 z’Amafaranga y’ Rwanda) mu cyumeru gishize, aturutse ku musaruro w’ubuhinzi woherejwe mu mahanga.
Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha birimo no gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda n’ibyaha by’ubwicanyi, ubwo yari umuyobozi w’impuzamashyaka (MLCD) yongeye kuvuga ko atari Umunyarwanda, ashimangira ko ari Umubiligi.
Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba Munyatwali Alphonse, atangaza ko gutera imbere ku bahoze mu mitwe irwanya u Rwanda batahutse, no kuba Abanyarwanda bafatanyiriza hamwe kubaka igihugu ari bimwe mu bituma n’abandi batahuka.
Ifi yororerwa mu rugo mu rwego rw’umutako iba igomba guhora yoga kandi yogera mu kintu runaka yashyizwemo gifunze. Gusa ubuzima bw’ifi nk’iyo ubundi ihora yoga bishobora kuyigora nyuma ikaba itabibasha kubera impamvu runaka.
Ubuyobozi bw’Ikigo Zipline Rwanda gifite utudege tutagira abapilote, butangaza ko bwatangiye gukora ingendo z’ijoro mu bikorwa byo gutwara imiti n’amaraso, bikaba bigiye gukorwa nyuma yo kubona icyangombwa kibemerera gukora nijoro.
Umuryango w’Abagide mu Rwanda watangiye icyumweru cy’ibikorwa by’urukundo bizibanda ku gufasha abatishoboye no kurwanya icyorezo cya COVID-19, icyo cyumweru kikaba gitegura kwibuka Baden Powel washinze uwo muryango.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 16 Gashyantare 2021, mu Rwanda umuntu umwe yitabye Imana yishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 110, naho abakize ni 350. Uwitabye Imana Imana ni umugabo w’imyaka 71 i Kigali.
Urubanza rwa Paul Rusesabagina rwamaze guhuzwa n’urwa Callixte Nsabimana, Herman Nsengimana n’abandi barwanyi 17 bahoze mu mutwe wa MRCD-FLN, rukaba rutangira kuburanishirizwa mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021.
Bizimungu Claver utuye mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga, yakoze urugomero rw’amashanyarazi, akaba amaze gucanira imiryango igera kuri 60 yo mu mudugudu we no mu yo baturanye.
Umuhanzi Bruce Melodie uzwi mu njyana ya RnB na Afrobeat yatandukanye n’umujyanama we witwa Kabanda Jean de Dieu bari bamaranye igihe, ahita asinyana amasezerano n’undi mushya witwa Ndayisaba Lee, kugira ngo abone uko yinjira neza ku isoko rya muzika ryo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ako kanama kagizwe n’abashinzwe gufata imyanzuro yemerera abakobwa kuva mu cyiciro kimwe bajya mu kindi, kuva mu majonjora kugera ku munsi wa nyuma (finale).
Inyandiko y’u Bufaransa igaragaza uburyo icyo gihugu cyahisemo gukingira ikibaba Guverinoma y’abatabazi n’abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho kugira ngo bafatwe mu gihe Ingabo za FPR inkotanyi zari zimaze kubakura ku buyobozi.
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball Henry Muinuka avuga ko umukino u Rwanda rwatsinzwe na Morocco amanota 58 kuri 53 wabafashije kugaragaza amakosa no gukosora ibitaragenze neza ku mukino wa Misiri wakinwe ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021.
Umutoza w’ikipe ya Etincelles yo mu Karere ka Rubavu, Colum Shaun Selby, yasezeye ku mirimo yo kuba umutoza mukuru w’iyi kipe.
Umunya-Nigeria ariko ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza Prince Chinenye Ibeh yamaze gutangira imyitozo mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball i Monastir muri Tunisia
Umujyi wa Auckland muri New Zealand ugiye muri Guma mu rugo y’iminsi itatu nyuma y’uko habonetse abantu batatu barwaye coronavirus, bikaba ari ubwa mbere bibaye mu gihugu mu minsi 21 ishize.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, arasaba abaturage kujya bagaragaza ibibazo byabo mu buyobozi kandi bakemera uko byakemuwe aho kubigaragariza mu muhanda.
Ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021, abakozi ba APR FC basezeye kuri Lt Gen Jacques Musemakweli witabye Imana tariki ya 12 Gashyantare 2021.
Uwitwa Idamange Iryamugwiza Yvonne ukekwaho ibyaha by’Ingengabitekerezo ya Jenoside no guteza imvururu muri rubanda, yavuze ko Umunyamabanga wa Leta(Minisitiri) muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki yamusuye mu rugo inshuro ebyiri ari ku wa Kane no ku wa Gatandatu mbere y’uko atabwa muri yombi.
Ubuyobozi bwa Shema Lake Kivu Ltd butangaza ko mu mezi abiri, u Rwanda rutangira gucana ingufu zikomoka kuri Gaz methane yo mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu.
Ubuyobozi bw’ Umurenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi butangaza ko kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2021 nka saa kumi za mugitondo, umuhanda uhuza Akarere ka Karongi n’aka Rusizi utakiri nyabagendwa kubera inkangu yongeye kuwufunga.
Kurya imyembe ihiye nk’imbuto, bigira akamaro gatandukanye harimo kuba igabanya urugero rw’isukari mu maraso. Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bafite umubyibuho ukabije, bwagaragaje ko iyo barya imyembe ihiye bibabaganyiriza isukari, nubwo bataba batakaje ibiro. No ku bayirya bafite ibiro bigereranye, imyembe ifasha kugira (…)
Nyuma y’itabwa muri yombi rya Idamange Iryamugwiza Yvonne kuri uyu wa mbere tariki 15 Gashyantare 2021, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascène Bizimana yasobanuye ibyo amategeko ateganyiriza uwo mugore w’imyaka 42.
Ikipe ya AS Kigali iheruka gutsindirwa muri Tunisia ibitego 4-1, yageze mu Rwanda yose nyuma yo kuvugwaho ko hari abakinnyi batorotse.
Ngozi Okonjo Iweala ukomoka muri Nigeria wahoze ari Minisitiri w’imari ni we mugore wa mbere w’umunyafrika ugiye kuyobora uyu muryango mu mateka yawo.
Imvura yaguye ejo ku wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021 mu masaha y’umugoroba yasenyeye abantu inangiza n’ibindi bikorwa byinshi mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, ndetse no mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021, mu Rwanda habonetse abanduye bashya 141, ntawapfuye azize icyo cyorezo, naho abakize ni 333.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuva tariki 31 Mutarama 2021, umugore witwa Idamange Iryamugwiza Yvonne w’imyaka 42 y’amavuko yagaragaje imyitwarire idasanzwe, irimo ibintu bya Politiki, ubugizi bwa nabi n’indi myitwarire yerekeranye no guteza imvururu. Ibyo byatumye inzego z’umutekano zitangira gukurikiranira hafi iyo (…)
Ugendeye ku matangazo agaragaza uko Covid-19 ihagaze mu Rwanda Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) isohora buri munsi, mu gihe cy’iminsi irindwi ishize, abantu banduye Covid-19 mu Karere ka Musanze baragabanutse cyane ugereranyije n’andi mezi ari hagati ya kumwe n’abiri ashize.
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya ari we Sama Lukonde, usimbuye Sylvestre Ilunga weguye ku mirimo ye muri Mutarama 2021, nk’uko byifujwe n’Abadepite bibumbiye mu itsinda ry’Ubumwe bwera bw’igihugu.