Menya icyatumye ikiyaga cya Karago gikama n’amafi agahunga

Abaturiye ikiyaga cya Karago giherereye mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, cyane cyane abahoze bakirobamo, bavuga ko amafi yo muri icyo kiyaga yahunze andi agapfa kubera amazi amanurwa n’isuri akacyirohamo.

Isuri iri mu byatumye ikiyaga cya Karago kigenda gikama
Isuri iri mu byatumye ikiyaga cya Karago kigenda gikama

Umuturage witwa Bwanakweli waganiriye n’ikinyamukuru BBC dukesha iyi nkuru, ni umwe mu bagize Koperative yari isanzwe ikora uburobyi muri icyo kiyaga cya Karago, akaba avuga ko ubwo burobyi butagitanga umusaruro nk’uko byari bimeze mbere.

Yagize ati "Kubera hariya basatuye byatumye amazi asohoka mu Kiyaga atangira kugenda, n’amasuri aturuka mu Gishwati akazamo, amafi agahunga andi akanapfa".

Duhuze Remy Norbert, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga umutungo kamere w’amazi, yavuze ko ikama ry’icyo Kiyaga ryatewe n’imvura idasanzwe yaguye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Yagize ati "Gukama kw’icyo kiyaga byaturutse ku mvura idasanzwe yaguye mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri k’uyu mwaka 2021, imanura ibitaka byinshi byiroha mu Kiyaga".

Bwanakweli avuga ko mbere, umuntu yashoboraga gukora uburobyi bukamutunga, ariko ubu ngo ntibishoboka kuko amafi yagabanutse cyane muri icyo Kiyaga.

Yagize ati "Uretse no kuba amafi yarabuze muri iki Kiyaga, hari n’ abakerarugendo bajyaga baza kugisura ariko ubu batakiza".

Duhuze yavuze ko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo kubungabunga icyo Kiyaga, harimo guca amaterasi aho bikenewe no gutera ibiti aho bikenewe kugira ngo barwanye isuri ijyana itaka muri icyo Kiyaga.

Ikindi Remy Norbert Duhuze yatangaje, ngo ni uko mu myaka 13 ishize, n’ubundi icyo Kiyaga kigeze gukama, kuri hegitari 118 gisanganywe ziragabanyuka, hasigara hegitari 98, ariko nyuma cyongera kuzura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka