Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) na Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), batangaza ko umukecuru w’imyaka 60 yapfuye ku wa 10 Gashyantare 2021 mu gace ka Beni mu Burasirazuba bwa Congo, akaba yari afite ibimenyetso bya Ebola.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021, abantu 18 batawe muri yombi bakekwaho kuba ba nyirabayazana b’abigometse ku nzego zishinzwe umutekano, zasanze hari abanywera inzoga mu kabari k’uwahoze ari Umukuru w’umudugudu.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko Padiri Habimfura Jean Baptiste afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko.
Ahakunze kwitwa Dawe uri mu Ijuru mu Murenge wa Gishyita, akagari ka Ngoma mu karere ka Karongi, inkangu yaridutse ihita ifunga umuhanda Karongi-Rusizi ku buryo ubu utari nyabagendwa.
Mu Bwongereza, umusaza w’imyaka 78 yahanishijwe gucibwa amande y’Amapawundi 130 kuko yashyize imirongo abanyamaguru bambukiramo umuhanda (Zebra Crossing) imbere y’urugo rwe.
Amakipe atandukanye mu Rwanda ndetse n’abandi basportifs muri rusange, bifatanyije mu kababaro n’umuryango wa Lt Gen Jacques Musemakweli ndetse n’uwa APR FC yabereye umuyobozi mu myaka ishize.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare (UR Nyagatare Campus), Nkurunziza Jackson, avuga ko bababajwe n’imyifatire ya bamwe mu banyeshuri bagenzi babo barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, nyamara aribo bakabaye intangarugero mu kuyubahiriza.
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga buratangaza ko ibiyobyabwenge bifite agaciro k’asaga miliyoni 20 z’Amafaranga y’u Rwanda byafatiwe mu Karere ka Ruhango, kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2019 byatwitswe ibindi biramenwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu, abakinnyi 16 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball, berekeje muri Tunisia mu marushanwa ya Afro-Basket azatangira tariki 17/02/2021
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), gitangaza ko ishoramari ryinjije miliyari imwe na miliyoni 300 z’Amadolari ya Amerika muri 2020, rikaba ryaragabanutseho 47.1% ugereranyije n’umwaka wa 2019, aho ryari ryinjije miliyari 2.46 z’Amadolari ya Amerika.
Lt Gen Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru wa RDF yitabye Imana azize uburwayi. Amakuru y’Itabaruka rya Gen Musemakweli yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, rishyira uwa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare 2021.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), yasabye Inteko gutora Ingengo y’Imari ivuguruye ya 2020-2021, hakiyongeraho nibura amafaranga y’u Rwanda miliyari 219.1 ku yari yaremejwe muri Kamena 2020 yanganaga na miliyari 3,245.7 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Bamwe mu bakora iperereza muri Amerika, bavuze ko umupilote wari utwaye indege yaguyemo Kobe Bryant, yarenze ku mabwiriza y’aho yemerewe kugeza indege mu kirere, bituma agenda yinjiza indege mu bicu, bituma ikora impanuka.
Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika muri Tanzania yatangaje ko imibare y’abandura Covid-19 muri icyo gihugu irimo kwiyongera cyane, hakaba hari impungenge ko ishobora kurenga ubushobozi bw’amavuriro.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 11 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 127, naho abakize ni 289.
Abatuye mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, basanga guheka mu ngobyi ari umwe mu mico y’Abanyarwanda idakwiye kuzima, kuko ngo wongera ubuvandimwe, ubufatanye n’urukundo muri bo.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 2 Gashyantare 2021 yashyize Dr Alexandre Lyambabaje ku mwanya w’Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda. Ku wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021 Sena yemeje Dr Alexandre Lyambabaje nk’umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda usimbuye Dr Papias Malimba wigeze kuba Minisitiri (…)
Ibyo gutakaza ubushobozi bwo guhumurirwa, kunukirwa ndetse no kutamenya icyanga cy’ibyo umuntu ashyize mu kanwa, mbere ngo ntibyari bizwi nka kimwe mu biranga umuntu warwaye Covid-19, gusa ngo uko abarwayi bayo bagendaga bagaragaza icyo kibazo nibwo abaganga baje kwemeza ko ibyo nabyo ari ibimenyetso bijyana na Covid-19.
Abagabo batatu bari barayogoje abacuruzi bo Mu mujyi wa Kigali bakabiba bifashishije ‘bordereaux’ z’impimbano bakoreshaga bakazoherereza aho baranguye bababwira ko bamaze kubishyura batawe muri yombi.
Abatuye mu midugudu itandukanye igize igice cy’umujyi wa Musanze bahangayikishijwe n’abajura bitwikira ijoro, bakiba mu ngo babanje gukingirana abantu mu mazu yegereye aho bagiye kwiba.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe tariki ya 8 Gashyantare 2021 yafashe uwitwa Mugisha Ibrahim ufite imyaka 36, afatanwa amafaranga y’u Rwanda y’amiganano angana n’ibihumbi 120, akaba yarafatiwe mu Murenge wa Tabagwe mu Kagari ka Tabagwe.
Imibare igaragazwa na raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), itanga icyizere ko isi yaba imaze kurenga ibihe bikomeye mu guhangana na Covid-19.
Ikipe ya AS Kigali nyuma y’urugendo rurerure rwatumye inyura na Turukiya, yaraye ikoze imyitozo ya mbere muri Tunisia yitegura umukino uzayihuza na CS Sfaxien kuri iki Cyumweru.
Mu ndirimbo ye nshya yise ‘Papa’, Knowless abwira umusore wateye inda umukobwa batabiteganyije ko ubuzima buhindutse, akagira inama urubyiruko yo kwishimisha ariko batekereza ku ngaruka byagira ku buzima bwabo.
Binyuze mu mubano mwiza urangwa hagati y’igihugu cya Israel n’u Rwanda, hari Abanyarwanda benshi bagiye bajya kwigayo mu bihe bitandukanye, harimo abize cyane cyane ibijyanye n’ubuhinzi, bakaba barakingiwe Covid-19.
Umubiri w’umuntu ugizwe n’amazi ku kigero cya 60%, iyo ni yo mpamvu afatwa n’amashanyarazi. Buri mwaka, hirya no hino ku isi za miliyoni z’abantu bafatwa n’amashanyarazi hakaba n’abahitanwa nayo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 130, naho abakize ni 401.
Umuhanzi wo mu Rwanda Yvan Buravan yasohoye indirimbo zitandukanye mu gihe kimwe harimo iyo ari kumwe na Dream Boyz bo muri Angola, indi ari kumwe na Gaz Mawete wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’iyo yafatanyije na A Pass wo muri Uganda.
Mu rukerera rwo ku wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021, Abarembetsi 16 bari bikoreye ibiyobyabwenge, bikanze inzego zishinzwe umutekano, bajugunya ibyo bari bikoreye bakizwa n’amaguru.
Nyuma y’aho ababuranira Donald Trump bakomeje kuvuga ko kumuburanisha ku byaha byakozwe akiri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), binyuranije n’Itegeko Nshinga kuko atakiyobora icyo gihugu, ku wa Kabiri tariki ya 09 Gashyantare 2021, Abasenateri bemeje ko urwo rubanza rwubahirije amategeko kandi ko rugomba (…)
Mu mwaka wa 2019, imwe mu mishinga yari ku isonga mu Karere ka Musanze yarimo kubaka ibikorwa remezo binyuranye birimo ibitaro bya Ruhengeri n’inyubako nshya y’akarere n’imirenge inyuranye igize ako karere, aho byari biteganyijwe ko iyo mishinga yose yari kuzarangirana n’icyerekezo 2020.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bufite umusaruro ungana na toni 3,850 z’ibitunguru byeze bikeneye kujyanwa ku isoko, ukaba uri mu mirenge itandatu muri 12 igize ako karere.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021, uwari uhagarariye Minisiteri ya Siporo yasobanuye ko abakinnyi b’Amavubi bazahabwa agahimbazamusyi kadasanzwe ariko kari mu byiciro.
Rtd. Col. Nsengimana Augustin umaze imyaka itanu atahutse avuye mu mashyamba ya Kongo mu mutwe wa FDLR, aratangaza ko Abanyarwanda bakiri muri ayo mashyamba, n’ababa mu bindi bihugu barenganywa n’abakomeje kubabuza gutaha ngo bafatanye n’abandi kubaka Igihugu.
Kurumwa n’inzoka ni imwe mu mpanuka zibaho cyane cyane igihe umuntu akunda gukora imirimo ituma ajya ahantu hari ibihuru, uretse ko hari n’ubwo inzoka ishobora kwinjira mu nzu, ikaba yaruma umuntu.
Ikinombe gicukurwamo itaka ryo kubakisha mu Kagari ka Gisesero mu Murenge wa Busogo mu karere ka Musanze, cyagwiriye abagore batatu umwe ahasiga ubuzima undi ajyanwa mu bitaro nyuma yo gukomereka.
Abarezi n’abaturiye ibigo birimo n’ibyongereweho ibyumba by’amashuri bishya bimaze igihe gito byuzuye mu karere ka musanze, baratangaza ko abana babo batangiye guca ukubiri no gukora urugendo rurerure bajya cyangwa bava kwiga, bigabanya n’ubucucike bw’abanyeshuri mu bigo bitandukanye.
Inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu zafatiye abantu 103 mu makosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 harimo 80 bafatiwe mu kabari kazwi nka Saga Bay barimo kunywa inzoga.
Indwara y’ibimeme ’pied d’athlète’ ni indwara ikunda gufata ku birenge hagati y’amano, uretse ko hari n’ababirwara hagati y’intoki. Ariko nubwo ari indwara ibangama cyane ikabuza umuntu kuba yakwambara inkweto runaka ashaka, ngo ni indwara ikira iyo umuntu ayikurikiranye neza.
Ni inkuru yamenyekanye mu rukerera kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021 nyuma y’imvura nyinshi yaraye iguye mu turere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero. Iyo mvura yatumye umugezi wa Sebeya wuzura ufungirana abantu mu mazu.
Umwana w’umuhungu bivugwa ko yari amaze iminsi itarenze itatu avutse, yakuwe mu musarani w’ishuri aho yajugunywemo n’umuntu utahise amenyekana, ubu uwo mwana akaba akomeje kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Ruhengeri.
Nyuma y’uko imbuto y’ibirayi yari yabaye nkeya mu gihembwe cy’ihinga gishize, byanatumye ihenda cyane, mu Karere ka Nyamagabe habonetse abikorera batatu biyemeje gufasha RAB gutubura imbuto ikiva muri Laboratwari.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 09 Gashyantare 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19. Habonetse abanduye bashya 190, naho abakize ni 359.
Abahanzi n’abandi batandukanye bakomeje gutanga ubutumwa bwamagana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni nyuma y’aho uwitwa Idamange anyujije ubutumwa kuri YouTube avuga ko Leta ikoresha Jenoside yakorewe Abatutsi na Covid-19 mu bucuruzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, arasaba inzego zose guhagurukira abamamyi (abaguzi b’imyaka batemewe) bagafatwa kuko bahenda abaturage.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 inkingo za Covid-19 zatangiye gusohoka, zemezwa nk’izifite ubushobozi bwo guhangana n’icyo cyorezo cyakwiriye isi.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abagabo ya Basketball izakina imikino ibiri ya gicuti mu rwego rwo kwitegura neza ijonjora rya Kabiri rizabera muri Tuniziya.
Trichomonas (tirikomonasi) ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ikaba iterwa n’agakoko kitwa ‘’Trichomonas vaginalis’’ yibasira umubare munini w’abantu ku isi, aho abasaga miliyoni 143 bandura buri mwaka, ni ukuvuga ubwandu bushya, nkuko bigaragazwa n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS).
Umujyanama mukuru mu by’Amategeko muri Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bideri Diogène, atangaza ko nyuma y’imyaka 26 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, abayihakana n’abayipfobya badasiba kwigaragaza.
Mpirirwa Hubert ni Umugande wagemuraga urumogi mu Rwanda, akaba yaragurishije mbere ibiro 10, police ikabimenya ubu akaba yari yagarutse azanye ibiro 20 afatirwa i Kivuye mu Karere ka Gicumbi, aho yinjiriraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.