Perezida Yoweri Museveni ushaka indi manda araza imbere mu majwi y’abahatanira kuyobora Uganda.
Kapiteni w’Amavubi azakina CHAN izabera muri Cameroun Jacques Tuyisenge, ari mu bakinnyi bategerejweho byinshi
Thomas Kigabo Rusuhuzwa wari umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yitabye Imana. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mutarama 2021, akaba yitabye Imana ari muri Kenya aho tari yaragiye kwivuriza.
Ambasaderi w’Igihugu cya Turkiya mu Rwanda yiteze kubona umubare munini w’Abanyarwanda bajya kwiga muri icyo gihugu binyuze muri gahunda yitwa ‘Türkiye Scholarships Program’.
Ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) kiratangaza ko uturere tugize Umujyi wa Kigali tuza mu myanya y’inyuma mu gutanga mituweli y’uyu mwaka wa 2020-2021 uzarangira ku itariki ya 30 Kamena 2021.
Uwari Gitifu w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze na bagenzi be bari bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste, ndetse nyuma baregwa n’icyaha cya ruswa, barekuwe n’urukiko nyuma y’uko igihano bakatiwe kiri munsi y’igihe bamaze muri gereza.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 14 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu batanu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Kanseri izwi nka ‘Colon Cancer’ yibasira urura runini rushinzwe gusohora umwanda mu nda y’umuntu ikomeje kwibasira abantu batanduakanye barimo n’ibyamamare.
Uruganda rw’inzoga rwa SKOL Breweries Limited, rutangaza ko rugiye gukomeza gufasha abaturage mu mibereho myiza, ubukungu n’iterambere ry’aho batuye, nk’imwe mu ntego rwihaye muri uyu mwaka wa 2021.
Umuforomo wo mu Kigo Nderabuzima cya Rutare mu Karere ka Gicumbi witwa Nshimiyimana Alphonse, ari mu maboko ya RIB yo muri ako karere, akurikiranweho gukuramo inda y’umwana w’imyaka 16 wasambanyijwe n’umucuruzi wo muri ako gace, icyo gikorwa akaba yaragikoze yishyuwe amafaranga 40,000Frw.
Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga iherutse gutangaza ko abaturage bafite ibirarane by’igihe kirekire by’imisoro ku mitungo itimukanwa bashobora kuyisonerwa nyuma yo gusanga hari abafite ibirarane badashobora kwishyura.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyamyumba, ku wa Mbere tariki ya 12 Mutarama 2021 yafashe Iranzi Innocent w’ imyaka 37 na Rwasubutare Callixte w’imyaka 52. Bafatiwe mu Kagari ka Rubona Umurenge wa Nyamyumba bamaze kwambura Habiyaremye Fabien amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 bamushutse (…)
Abaturage barenga miliyoni 18 bagejeje igihe cyo gutora, bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu muri Uganda kuri uyu wa Kane tariki 14 Mutarama 2021.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko imirimo yerekeranye no gushyira amashanyarazi (installation) mu nyubako zose, zaba izo guturamo, iz’ubucuruzi, inganda n’izihuriramo abantu benshi, igomba gukorwa na sosiyete cyangwa abantu bafite impushya zibemerera gukora iyo mirimo zitangwa na RURA.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Inyange igiye kubaka uruganda rukora amata y’ifu rufite agaciro ka Miliyoni 20.8 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuga angana na miliyari 20.5 z’Amafaranga y’u Rwanda. Kubaka uru ruganda biri mu rwego rwo kongerera agaciro umukamo w’amata uboneka muri aka gace.
Umusiririkare w’u Rwanda yaguye mu gitero cyagabwe n’abarwanyi bitwaje intwaro muri Repubulika ya Santarafurika, undi arakomereka.
Nyuma y’igihe kinini bakundana, umuhanzi Nsengiyumva Emmanuel uzwi nka Emmy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye umukunzi we Umuhoza Joyce ko amubera umugore.
Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sports yashyiriyeho ikipe y’igihugu Amavubi intego ingana n’Amadolari 100 kuri buri mukinnyi no kubaherekeje ikipe (abarirwa mu bihumbi hafi 100 by’Amafaranga y’u Rwanda) mu gihe baramuka batsinze ikipe ya Uganda.
Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) itangaza ko mu matora y’inzego z’ibanze azaba muri uyu mwaka, kandidatire zanditse ku mpapuro zitemewe ahubwo zitangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga hirindwa ikwirakwizwa rya Covid-19.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yamaze kugera I Douala aho igiye gukina amarushanwa ya CHAN, ikaba iri mu itsinda C riherereyemo Maroc, Uganda ndetse na Togo
Ubuyobozi bw’Ikipe ya Kirehe FC bwasabwe kuba bwamaze kwishyura abakinnyi n’abandi bakozi bayikoreye bitarenze tariki 20 Mutarama 2021.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Mutarama 2021, Diyosezi Gatolika ya Butare yatangaje ko Padiri Hermenégilde Twagirumukiza yitabye Imana azize indwara ya Coronavirus.
Nk’uko umuntu yigirira isuku ku mubiri n’aho atuye ni na ko imbwa zo mu ngo na zo zikenera isuku. Iyo imbwa ifite isuku n’ubuzima bwiza itera nyirayo ibyishimo, ariko igashobora gutera ibindi bibazo yewe n’indwara mu gihe ititaweho mu buryo bukwiriye.
Abagore bagize urugaga rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, bihaye umuhigo wo kubakira umuryango umwe utishoboye muri buri mirenge igize uturere two muri iyo Ntara.
Itsinda ry’abantu 53 ririmo abakinnyi 30 b’Amavubi, berekeje i Douala muri Cameroun mu marushanwa ya CHAN, aho bagiye bambaye umwambaro wa Made in Rwanda
Abaturage bo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango bari banze kwambara agapfukamunwa no gukurikiza andi mabwiriza yo kwirinda COVID-19 kubera imyemerere batangiye kuva ku izima basubiza abana ku ishuri.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021 Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Cyahinda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’inzego z’ibanze bafashe abantu 6 bikoreye imyenda ya caguwa ya magendu bari bakuye mu Gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi. Abafashwe ni Kayigire Callixte w’imyaka (…)
Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama nibwo Abapolisi bakorera mu Karere ka Ruhango muri Sitasiyo ya Ntongwe bafashe Ntirushwamaboko Vincent w’imyaka 32 na Masengesho Daniel w’imyaka 25. Bafatiwe mu Kagari ka Cyebero mu Mudugudu wa Gasuma barimo guha umupolisi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 12 Mutarama 2021, mu Rwanda umuntu umwe yitabye Imana yishwe na COVID-19.
Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gitangaza ko mu barimu 34,000 basabye akazi mu minsi ishize, abagera ku 17,000 ari bo bagahawe bikaba biteganyijwe ko bazahita batangira gukora ku itariki ya 18 Mutarama 2021.
Muri Mutarama 2020, Minisitiri w’Intebe Ngirente Edouard, ubwo yari yasuye abaturage bo mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara akifatanya na bo muri gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ziribwa, yaboneyeho gusaba Abanyarwanda bose ko buri rugo rwagira nibura ibiti bitatu by’imbuto ziribwa, kuko imbuto kimwe n’imboga bigira (…)
Hari abaturage batangaza ko ibikorwa bitandukanye by’umuganda bituma barushaho kunga ubumwe hagamijwe gutahiriza umugozi umwe mu kubaka Igihugu.
Mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu yegereje mu gihugu cya Uganda, amatora azaba kuri uyu wa kane tariki 14 Mutarama 2021, Facebook yamaze gufunga imbuga za bamwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma aho ibashinja kubangamira ibiganiro bitegura amatora. Ibikorwa byo kwiyamamaza muri iki gihugu byagiye birangwa n’imvururu (…)
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Alphonse Munyantwali, avuga ko yizeye impinduka mu kwesa imihigo y’uturere tubarizwa mu Ntara ayoboye yabaye iya nyuma mu mihigo ya 2019-2020.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko tariki ya 11 Mutarama 2021, rwafunze Semana Emmanuel wo mu Mudugudu w’Umurinzi, Akagari ka Bwana, Umurenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana.
Abatuye i Kibayi mu Karere ka Gisagara bavuga ko nta makimbirane akirangwa mu ngo iwabo, kandi ko babikesha ihuriro ry’inararibonye bita Umuturage ku Isonga.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) ndetse n’ubw’Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP), butangaza ko uyu mwaka abanyeshuri basabye kwiga muri ibyo bigo biyongereye cyane ugereranyije n’imyaka ishize, ngo bigaterwa ahanini n’impinduka mu byiciro by’ubudehe.
Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bagira uruhare mu gutuma abaturage babohoza ubutaka bwa Leta ndetse na bo ngo harimo ababubohoje.
Yolande Mukagasana ndetse n’abandi bantu banyuranye babungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bashinze fondasiyo yitwa “Fondation Yolande Mukagasana” ifite intego zinyuranye cyane cyane kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kwimakaza ibikorwa (…)
Irembo ni urubuga rwa Internet ubu rutangirwaho serivisi zitandukanye zigera ku ijana nk’uko bisobanurwa na bamwe mu bakozi barwo. Ni urubuga kandi rwari rwashyiriweho korohereza abaturage kubona serivisi zimwe na zimwe cyane cyane izitangirwa mu nzego z’ibanze. Ni urubuga rwagombye gukora ku buryo umuturage abona serivisi (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 11 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu bane bitabye Imana bishwe na COVID-19.
‘Canopy walkway’ cyangwa se ikiraro cyo mu kirere giherereye muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu Majyepfo y’u Rwanda, cyagizwe icya mbere muri cumi na kimwe bikwiye gusurwa na ba mukerarugendo mu mwaka wa 2021.
Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, rufite mu nshingano gukora ubukangurambaga no gufatanya n’izindi nzengo kwigisha Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko umuco w’ubutwari.
Ikipe ya Kiyovu Sports yemeje ko yamaze kumenyesha Ndizeye Aimé Désiré ‘Ndanda’ wari wagizwe umutoza w’abanyezamu, ashinjwa guta akazi
Umunyamakuru Umuhire Valentin uheruka kwitaba Imana tariki 07 Mutarama 2021 azize uburwayi yashyinguwe kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mutarama 2021 mu Irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Abagize itsinda Iganze Gakondo batangaza ko batangiye urugamba rutazasubira inyuma mu gukundisha Abanyarwanda n’abandi bose bakunda umuco nyarwanda mu gususurutsa abawukunda no guhimba indirimbo ziwuhimbaza.
Ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama ku bufatanye n’inzego z’ibanze bafashe urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bagera kuri 17 baraye bakora ibirori barara banywa inzoga banabyina bakesha ijoro.