Benshi bababajwe n’urupfu rwa Jay Polly bamwifuriza kuruhukira mu mahoro

Abahanzi, abanyamakuru, ibyamamare, n’abandi batandukanye bifashishije imbuga nkoranyambaga, bandika bagaragaza agahinda batewe n’urupfu rwa Jay Polly rwamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Urwego rw’Infungwa n’abagororwa, akaba yafashwe n’uburwayi afungiye muri Gereza ya Mageragere.

Mu bahanzi bagize icyo bavuga harimo Riderman wanditse kuri Twitter agira ati "Ruhukira mu mahoro King. Imana ikwakire mu bayo".

Undi wanditse ni Shaddyboo wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga. Yagize ati "Urakoze cyane Jay, Imana ikwakire mu bayo, ubaye undi mumarayika ugiye gufasha Imana kuturinda ababi bo kuri iyi Si".

Umunyamakuru Richard Kwizera yanditse agira ati "Umuraperi wa mbere w’u Rwanda yitabye Imana. Ruhukira mu mahoro wari umuhanga".

Israel Mbonyi, umuhanzi uzwi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana nawe yanditse agira ati " Uruhuke neza Jay Polly".

King James yanditse agira ati "Ubu nabuze amagambo yo kuvuga! Ruhukira mu mahoro muvandimwe wanjye. Wari umunyabigwi".

Meddy na we yifurije Jay Polly kuruhukira mu mahoro, ati "Ruhukira mu mahoro King Jay".

Undi wanditse ubutumwa bwe yifashishije Twitter ni umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna wagize ati "Uwari mwiza kurusha abandi mu b’urungano rwacu aragiye, birarangiye. Ruhukira mu mahoro muhungu wanjye . Waduhaye umuziki ukunzwe...
Nk’uko wakundaga kubiririmba ngo amahoro ya Allah azabane nawe no mu itahuka ryawe, ni koko, Allah abane nawe ndetse n’Umuryango wawe".

Diana Mpyisi na we uzwi mu myidagaduro no mu kuyobora ibiganiro cyane cyane by’icyongereza kuri televiziyo Rwanda yagize ati "Iyi ni inkuru mbi kuri uyu wa Kane mu gitondo. Nta gushidikanya Jay Polly ari mu bazanye hip-hop mu Rwanda. We n’umuziki we tuzamukumbura. Ruhuka neza Mwami ukiri muto (Young King)".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rest In Paradise King Jay P

Beze zabulon yanditse ku itariki ya: 3-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka