Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yamaganye abakubise umuturage bamuziritse ku giti

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yatangaje ko yamenye ikibazo cy’umutekano cyavutse hagati ya kompanyi y’Abashinwa icukura amabuye y’agaciro n’umuturage. Icyo kibazo cyerekeranye n’ubujura uwo muturage yaketsweho.

Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, yatangaje ko iyo Ambasade ishyigikiye inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda, kandi ko bazafatanya mu gukora iperereza no gukurikirana iki kibazo mu mucyo hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko y’u Rwanda.

Icyakora iyo Ambasade yasabye ko ibikorwa by’Abashinwa biri mu Rwanda ndetse n’abaturage b’u Bushinwa bakora batekanye nk’uko biri mu burenganzira bahabwa buteganywa n’amategeko.

Iyo Ambasade kandi isaba amakompanyi y’u Bushinwa akorera mu Rwanda kimwe n’abaturage b’icyo gihugu bari mu Rwanda kubahiriza ibiteganywa n’amategeko.

Umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa ati “Imyitwarire yose ifatwa nk’idakwiye igomba kuregerwa Polisi ako kanya, aho kugira ngo umuntu abikemure uko abyumva akurikije inzira zidateganywa n’amategeko.”

Yongeyeho ati “Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda izakomeza guteza imbere imibanire, ubufatanye n’ubucuti hagati y’abaturage b’u Rwanda n’ab’u Bushinwa.

Umushinwa wakubise Umunyarwanda yamuboheye ku giti yatawe muri yombi

Inzego z’umutekano mu Rwanda zatangaje ko zataye muri yombi umushinwa n’abamufashije gukubita abantu abaziritse ku giti.

Amashusho y’iyicarubozo yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga tariki ya 30 Kanama 2021, agaragaza umugabo uziritse ku giti arimo akubitwa abazwa aho yajyanye umucanga cyangwa igitaka bayungurura bakuramo amabuye y’agaciro, umugabo (ukubitwa) agatakamba asaba imbabazi.

Byabereye mu Murenge wa Mukura, Akagari ka Kagano mu Karere ka Rutsiro ahacukurwa amabuye y’agaciro n’ikigo cya ALI GROUP HOLDING LTD.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abagaragazwa barimo gukubitwa ari Niyomukiza Azalias na Ngendahimana Gratien.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yanditse ko abantu bagaragaye muri iki gikorwa batawe muri yombi.

Ni mu butumwa bugira buti "Abantu babiri harimo n’ugaragara muri aya mashusho bakekwaho gukubita Niyomukiza Azalias na Ngendahimana Gratien bafashwe, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango mu Karere ka Rutsiro, mu gihe inzego zibishinzwe zigikomeje iperereza."

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Col (Rtd) Ruhunga Jeannot, na we yatangaje ko bariya bantu bakurikiranyweho ibyaha bibiri.

Ati "Uyu ukubita n’abamufashije bose barafashwe, ubu bari mu maboko y’ubutabera bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita n’icyo kwica urubozo."

Inkomoko yo gukubitwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro Bisangwabagabo Sylvestre yabwiye Kigali Today ko mu Murenge ayoboye hari umushinwa watsindiye gucukura amabuye y’agaciro kandi iki gikorwa akaba agifatanyije n’ibindi bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Nyamasheke.

Agira ati "Aha yatsindiye mbere hari hasanzwe abantu bacukura amabuye binyuranyije n’amategeko, twabyita kuyiba. Ubwo uyu munyamahanga yazaga bakomeje kumwiba, ariko muri uku kwezi kwa Kanama muri Nyamasheke na ho hari abakozi babiri yafashe bamwibye amabuye ahitamo kubazana mu kirombe cya Rutsiro kubafungirayo."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura akomeza agira ati "Abo mu muryango wabo rero bababuriye irengero barashakisha ariko baza kumenya uko uyu mushinwa yabazanye hano, nibwo rero bakurikiye baza hano gushaka amakuru basanga abantu babo ni ho bafungiye."

Byagenze gute kugira ngo amashusho ajye hanze ?

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Bisangwabagabo Sylvestre avuga ko byatewe no kutumvikana kw’abagize iki kigo gicukura amabuye y’agaciro. Ngo ubwo uyu mushinwa yakubitaga abaturage, bamwe mu bakorana na we bafashe amashusho bayashyira hanze.

Icyakora ngo ibikorwa by’iyicarubozo uyu mushinwa yakoraga byamenyekanye tariki 23 Kanama 2021 ndetse ubuyobozi busura iki kirombe bukuramo abafunzwe bajyanwa kwa muganga naho umushinwa aratoroka hamwe n’umusemuzi we.

Abaturage bakorera mu kirombe bavuga ko gukubitwa no gushyirwaho iterabwoba bari babimemyereye kuko yari yarababwiye ko Leta yamuhaye uburenganzira bwo kubahana uko ashatse.

Uretse kuba hari abo yakuye i Nyamasheke akaza kubafungira i Rutsiro, abaturage bavuga ko yari afite n’ahandi i Nyamasheke ajya gufungira Abanyarutsiro bakosheje.

Bisangwabagabo avuga ko ubwo aya makuru yamenyekanaga uyu mushinwa yatorotse ariko nyuma aza kwishyikiriza inzego z’umutekano akaba afungiye kuri sitasiyo ya Ruhango.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda riteganya ko gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, umuntu ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu itari munsi ya 500.000 Frw ariko itarenze 1.000.000 Frw.

Iryo tegeko risobanura iyicarubozo nk’igikorwa icyo ari cyo cyose gitera uburibwe cyangwa ububabare haba ku mubiri cyangwa ku bwenge, gikorewe umuntu ku bushake hagamijwe kumushakaho amakuru cyangwa kuyashaka ku wundi muntu cyangwa ukwemera icyaha, kumuryoza igikorwa yakoze cyangwa cyakozwe n’undi muntu cyangwa akekwaho kuba yarakoze, cyangwa kumukangisha cyangwa kumuhatira we ubwe cyangwa undi muntu, cyangwa kubera impamvu iyo ariyo yose ishingiye ku ivangura iryo ari ryo ryose.

Umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cy’iyicarubozo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko abaturage bari bafashwe bugwate bagaragaye mu mashusho bakubitwa bajyanywe ku bitaro bya Murunda mu Karere ka Rutsiro ngo harebwe niba ibikorwa by’ihohoterwa bakorewe bitarabagizeho ingaruka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibi ni ibisanzwe nta gishyashya kirimo, abashinwa niyo myitwarire yabo muri afrika yose. Bitewe n’imari nyishyi bashoye muri afrika, abayobozi benshi bima abaso ibikorwa bibi abashinwa bakorera abaturage. Ariko uzibeshye uri mubushinwa ubwire nabi umunyagihugu, uzakubitwa izimbwa. Nizereko Abayobozi b urwanda bazahagurukira iyi mico mibi y’abanyamahanga, n’abana babyarira hirya no hino mugihugu bagakurikiranwa.

Plaside yanditse ku itariki ya: 1-09-2021  →  Musubize

Comme un chien...un chinois traîne un homme saucissonne par terre comme un chien...

Luc yanditse ku itariki ya: 1-09-2021  →  Musubize

Ibi birakwiye ko uyu mushinwa akanirwa urumukwiye kuko amategeko y,u Rwanda arahari kdi arasobanutse ndetse n,abaza gukorera ibikorwa byo mu tea Gasabo baba baremeye kuyubahiriza nk,abanyarwanda basanzwe,iyo uyarenzeho nkana rero noneho ukica abantu urubozo bene kariya kageni,Uba ugomba kubiryozwa nundi wese wabitekerezaga akaboneraho!

Nizeyimana Jean Claude yanditse ku itariki ya: 1-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka