Coronavirus nshya izwi nka ‘Mu’ ishobora kugora inkingo - OMS

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryatangaje ko virusi ya corona yihinduranyije yiswe ‘Mu’ yagaragaye bwa mbere muri Colombia muri Mutarama uyu mwaka wa 2021, ngo yaba idakangwa n’inkingo.

Muri raporo ya OMS yasohotse tariki 31 Kamena 2021, ivuga ko iyo virusi ya ‘Mu’ yiganje cyane muri Amerika y’Amajyepfo.

Muri iyo raporo, OMS ivuga ko iyo virusi ya ‘Mu’ ari imwe muri virusi zigomba kwigwaho no gukorwaho ubushakashatsi.

N’ubwo iyo virusi ya ‘Mu’ yiganje cyane muri Amerika y’Amajyepfo, ariko OMS yavuze ko hari n’aho yagaragaye ku Mugabane w’u Burayi.

OMS yatangaje ko ukurikije uko iyo virusi ya ‘Mu’ yihinduranya, bituma batekereza ko yaba idakangwa n’ inkingo, ariko ngo hazakorwa ubundi bushakashatsi hashakwe n’amakuru yisumbuyeho, kugira ngo bashobore kugenzura neza, iby’uko kudakangwa n’inkingo kwa virusi ya ‘Mu’ ku buryo bwimbitse.

OMS yavuze ko n’ubwo ku rwego rw’Isi abamaze kwandura iyo virusi ya ‘Mu’ babarirwa kuri 0.1 %, ariko abamaze kuyandura muri Colombia bagera kuri 39% naho abamaze kuyandura muri Equateur ngo bakaba bagera kuri 13%.

Gusa iyo raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ivuga ko imibare y’abandura iyo virusi ya ‘Mu’ igenda izamuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umuntu umwe yakoze Computer uwa2 akora Virus uwa3 akora antivirus bose baracuruza
None Imana yaremye muntu mwene Muntu akora Virus undi akora Vaccin. Amaherezo buri wese yakwiha igisubizo

Dusabimana Jacques yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka