Rayon Sports yerekanye abakinnyi izakoresha 2026-2027 barimo 16 bashya (Amafoto)
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yerekanye abakinnyi 27 izakoresha mu mu mwaka w’imikino 2026-2027 barimo 16 bashya mu birori by’Umunsi w’Igikundiro byabereye muri Kigali Pelé Stadium.
Ni ibirori byatangijwe n’umukino w’abakanyujije muri Rayon Sports barimo n’abayobozi bayo ndetse n’ababaye abayobozi aho ku isaha ya Saa Saba bakinaga na CSK bakanganya ibitego 3-3. Muri iki gikorwa kandi hari hakurikiyeho kwerekana abakinnyi b’ikipe y’abagore.
Nyuma y’izindu gahunda zitandukanye zabayeho, mu masaha ya Saa Kumi n’Igice umusangiza w’amagambo akaba n’ushinzwe itangazamakuru muri Rayon Sports Wasili yinjiye mu kibuga ajo yari agiye gutangariza Aba-Rayons bari buzuye Kigali Pele Stadium abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino 2026-2027.
Wasili yahereye ku munyezamu ukomoka muri Cameroon Dande Junior witezweho kuzaba uwa mbere uzajya abanza mu kibuga maze abakinnyi yatangaje baherukwa na rutahizamu Junior Kameni nawe ukomoka muri Cameroon witezweho kuzajya aba mu kibuga ashakira iyi kipe imaze imyaka irindwi idatwara igikombe cya shampiyona ibitego byatuma yongera kibona nyuma ya 2018-2019.
Mu bakinnyi batangajwe harimo abakinnyi 16 bashya iyi kipe imaze gusinyisha barimo umunyezamu Dande Junior, Nshuti Didier, Matumona Wakonda Kanda Abbel, Charles Tchouplaou, Nkundimana Fabio, Nisingingizwe Christian, Muderi Akbar, Ndayishimiye Didier, Ibrahim Djingarey, Issa Djiguiba, Boris Gbenou, Antonio Atisso Kodjo, Muhoza Daniel, Iradukunda Elie Tatou, Hakizimana Zuberi, Junior Kameni Herman aba bariyongeraho abakinnyi babiri bazamuwe mu bavuye mu ikipe nto barimo umunyezamu Muvunyi Aime Christian ndetse na Alexandre Bikorimana.
Ibi birori byo kwerekana abakinnyi bashya byakurikiwe n’abahanzi barimo umuraperi Bull Dogg na Kitoko Patrick Bibarwa baririmbiye bari bari muri Kigali Pele Stadium yari yuzuye.
Abakinnyi 27 Rayon Sports yerekanye izakoresha mu mwaka w’imikino 2026-2027 na nomero bazambara:
35 Dande Junior- Umunyezamu
32 Mugisha Yves-Umunyezamu
23 Drissa Kouyaté- Umunyezamu
33 Muvunyi Aime Christian
2 Alexandre Bikorimana
16 Ishimwe Elie Ganijuru
5 Nshimiyimana Emmanuel ’Kabange’
28 Nshimimana Fabrice
3 Uwumukiza Obed
22 Nshuti Didier
19 Matumona Wakonda Kanda Abbel
18 Charles Tchouplaou
26 Tambwe Gloire
20 Nkundimana Fabio
6 Nisingingizwe Christian
4 Muderi Akbar
13 Ndayishimiye Didier
8 Ibrahim Djingarey
10 Issa Djiguiba
17 Ndikumana Asman
Boris Gbenou
7 Antonio Atisso Kodjo
21 Muhoza Daniel
40 Iradukunda Elie Tatou
39 Hakizimana Zuberi
25 Junior Kameni Herman
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|