Cecile Kayirebwa yanditse igitabo agitura abakunze indirimbo ze

‘Wowe utuma mpimba’ ni igitabo cyanditse mu rurimi rw’Ikinyarwanda, cyashyizwe hanze n’umuhanzikazi Cecile Kayirebwa, kikaba ari igitabo gikubiyemo bimwe mu bisigo biri muri zimwe mu ndirimbo ze. Cecile Kayirebwa, yavuze ko yabanje gushyira hanze iki gitabo mu Kinyarwanda, ariko ko yatangiye no kugihindura mu ndimi z’Icyongereza n’igifaransa, ku buryo ibyo bitabo na byo bizaba byamaze kujya hanze mu kwezi kw’Ukwakira 2021.

Cecile Kayirebwa, ni umwe mu bahanzikazi bafatwa nk’icyitegererezo mu Rwanda, haba mu ijwi ndetse n’ubuhanga mu gutondekanya amagambo y’ikinyarwanda cy’umwimerere mu ndirimbo ze.

Kayirebwa, kuri ubu ufite imyaka 75 y’amavuko, yatangiye kuririmba kuva mu bwana bwe, ariko yatangiye kubigira umwuga amaze kugera mu Bubiligi mu myaka ya 1973.

Uretse kuririmba, akigera mu Bubiligi, yanatangije itorero “Inyange", aho yigishaga urubyiruko, baba abazungu n’Abanyarwanda, iby’ingenzi mu muco nyarwanda, harimo kubyina no guhamiriza.

Kugeza ubu, Cecile Kayirebwa arakunzwe cyane, kuko benshi bakunda ku mutumira mu misango y’ubukwe n’ibitaramo, kugira ngo bongere baryoherwe n’ubwiza bw’ijwi rye, mu ndirimbo nyinshi bakunze. Zimwe mu ndirimbo ze abantu bakunze cyane, harimo Tarihinda, Cyusa, Umulisa, Inkindi, Kayitesi, n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka