Abarimu ba TVET bahuguwe ku ikoranabuhanga bizeye impinduka nziza

Abarimu 30 baturutse mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) mu turere twose tw’Igihugu, basoje amahugurwa ku ikoranabuhanga mpuzamahanga rya mudasobwa, baravuga ko bagiye gukora impinduka zigaragara mu guhugura abandi kugira ngo ikoranabuhanga mu mashuri rirusheho gutanga umusaruro.

Abahuguwe bavuga ko hari ibyo bagiye kuvugurura mu mikorere isanzwe
Abahuguwe bavuga ko hari ibyo bagiye kuvugurura mu mikorere isanzwe

Babivuze nyuma y’amahugurwa y’iminsi 17 bamaze bahugurwa ku ikoranabuhanga mpuzamahanga ‘ICDL’ (International Computer Driving Licensing) mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) mu Karere ka Muhanga.

Gahunda ya Leta y’icyerecyezo igeza muri 2027 iteganya ko nibura abakozi ba Leta basaga ibihumbi 80 bazaba barahawe amahugurwa mpuzamahanga ku ikoranabuhanga rya mudasobwa, ku buryo aho umukozi wese wa Leta aba afite ubushobozi bwo gukoresha porogaramu zitandukanye za mudasobwa mu rwego rwo gutanga serivisi nziza hifashishijwe ikoranabuhanga.

Bimwe mu bibazo byagaragaraga mu gukoresha neza ikoranabuhanga bikadindiza akazi cyangwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu kazi bigasaza nta musaruro bitanze, harimo porogaramu zijyanye no kwandika neza no kubika inyandiko muri mudasobwa, gukoresha umuyoboro wa interineti kuri mudasobwa hagamijwe kunoza imikoranire n’abandi.

Hari kandi ibibazo byo gukoresha porogaramu zo gutegura ibiganiro hifashishijwe mudasobwa, gusukura mudasobwa no gucunga ko porogaramu zayo zikoreshwa neza n’igihe bisaba ko inyandiko zibikwa mu ibanga, hakiyongeraho ibijyanye no kubika amabanga kuri musazobwa no kuzirinda kwinjirwamo n’abantu uko babonye kose.

Abahuguwe bavuga ko kubera ubumenyi n’ubushobozi bungutse bugiye kubafasha gukora akazi kabo neza no guhugura bagenzi babo nk’uko biteganyijwe.

Imanishimwe Edison ushinzwe ikoranbuhanga mu kigo cy’amashuri cya (Groupe Scolaire Notre Dame De La Paix) mu Karere Nyamagabe, avuga ko bahawe amasomo avugurura ubumenyi bari basanganwe kuko hari zimwe muri porogaramu batari basobanukiwe neza gukoresha.

Agira ati “N’ubwo twize ikoranabuhanga muri kaminuza, twungutse ubundi bumenyi bwinshi muri aya mahugurwa, twari dufite abarimu beza, twafashwe neza bituma twiga neza, dutwaye impamba izadufasha kongera umusaruro mubyo dukora”.

Uwimana Josepha wigisha ikoranabuhanga kuri Nyamata TVET School iherereye mu Karere ka Bugesera, yagaragaje ko ibyo bungutse ari byinshi bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi kuko hari ibyo batakoraga neza bagiye gukosora kugirango umusaruro wiyongere.

Agira ati, Hari ibyo tutanozaga neza kubera ubumenyi buke muri porogaramu zigezweho ugasanga umusaruro dutanga ubaye muke, ariko ubu tugiye kurushaho gukora neza kandi n’ibigo dukoramo byunguke ubumenyi muri mudasobwa”.

Umuyobozi ushinzwe amahugurwa muri RMI, Vincent de Paul Nshimyumuremyi, yashimiye abayitabiriye kubera umuhate bagaragaje bakiga amasomo yose neza kuko bose batsinze ku kigero cya 100%.

Umuyobozi wa RMI asaba abahawe amasomo kuyabyaza umusaruro nk'uko biri mu ntego za Leta zo kubaha ubumenyi
Umuyobozi wa RMI asaba abahawe amasomo kuyabyaza umusaruro nk’uko biri mu ntego za Leta zo kubaha ubumenyi

Yabasabye gukoresha neza ubumenyi bungutse haba mu kazi kabo ka buri munsi ndetse no guhugura bagenzi babo kuko ari yo mpamvu nyamukuru yo gutegura ayo mahugurwa.

Nshimyumuremyi yashimye kandi Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) rwateguye ayo mahugurwa.

Ubuyobozi bwa RMI butangaza ko usibye guhugura abakozi ba Leta, abantu biyishyuriye na bo bemerewe guhabwa ayo mahugurwa, umuntu ku giti cye yishyuye ibihumbi 240frw, kugeza ubu abamaze kunyura muri RMI basaga 600 kuva 2018, intego ikaba ari uguhugura abakozi basaga ibihumbi 85.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka