Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda rwihanganishije Minisiteri y’Ingabo ya Djibouti, umuryango wa nyakwigendera ndetse n’abaturage b’icyo gihugu muri rusange, ndetse rugaragaza ko uru rupfu ari igihombo gikomeye.
Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yashimangiye ko Nyakwigendera Bourhan azahora yibukwa ku bw’umusanzu we w’indashyikirwa, ubwitange n’umurava byaranze imirimo ye, cyane cyane mu guteza imbere amahoro, umutekano n’ubufatanye mu karere.
U Rwanda kandi rwagaragaje ko rwifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera n’Abanyadjibouti muri ibi bihe bikomeye, ndetse ko rusangiye na bo agahinda ku bw’uru rupfu.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, yifurije Nyakwigendera iruhuko ridashira, inagaragaza ko umurage asize uzakomeza kubera urugero rwiza ibisekuru bizaza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|