Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko ku Cyumweru tariki 21 Gashyantare 2021, abantu babiri (2) bishwe na Covid-19 naho 206 barayikira. Abakirwaye ni 1,001 naho abarembye ni icyenda (9).
Urugaga rw’abagore n’urw’urubyiruko zishamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi bakomeje kubakira abatishiboye badafite amacumbi, aho bujuje inzu 20 zifite agaciro k’asaga miliyoni 60 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Bamwe mu barimu bakorera mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Musanze batangarije Kigali Today ko ingwa bakoresha mu kwigisha zirimo kubatera indwara kubera kutuzuza ubuziranenge, ku buryo hari n’abakoresha izo biguriye.
« Abana b’ubu ibintu byose baba babizi ». Iyi ni imvugo ihurirwaho n’abantu benshi bakuru, ndetse bikaba urwitwazo rwo kutaganiriza abana bavuga ko ibintu byose babizi. Ibyo bikantera kwibaza iyo bavuga byose, ibyo baba bashaka kuvuga!
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryongeye gusaba Leta ya Tanzania gupima no kugaragaza imibare y’abanduye Covid-19 kuko ngo bahari nubwo icyo gihugu kitabyemera.
Ingingo ya gatatu y’Iteka rya Perezida wa Repubulika N° 54/01 ryo ku wa 24/02/2017 rishyiraho iminsi y’Ikiruhuko rusange, igaragaza iminsi itarenga 15 mu mwaka abantu bafatiraho akaruhuko utabariyemo impera za buri cyumweru.
Umuhanzi Twizerimana Christian uzwi ku izina rya The Bless ukomoka mu Karere ka Musanze yasohoye indirimbo ‘Police woman’, ashimagiza ubwiza bw’abapolisikazi b’abanyarwanda, ndetse anasaba ko batanga urukundo.
Ku itariki ya 19 Gashyantare abaturage basaga 104 bari bafite ikibazo cy’ubutaka bahawe mu mudugudu w’Akayange ka kabiri Akagari ka Nyamirama Umurenge wa Karangazi bahawe ibisubizo, basabwa gushaka ibyangombwa vuba no kububyaza umusaruro.
Kuri iki Cyumweru Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yatangaje imikino yemerewe kongera gufungura, nk’uko byari byasabwe n’inama y’abaminisitiri iheruka guterana ku wa Gatanu
Guvorinoma y’u Rwanda ivuga ko izakomeza gukorana n’ibihugu bituranye narwo, cyane cyane Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kugira ngo ubucuruzi bwambukiranya imipaka y’ibihugu byombi ndetse no mu karere bukomeze, nyuma y’uko imipaka yari yafunzwe kubera icyorezo cya Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 20 Gashyantare 2021, abantu 210 bakize Covid-19 naho babiri (2) irabahitana. Abakirwaye ni 1,144 mu gihe abarembye ari 14.
Akanama k’abakemurampaka mu marushanwa ya Nyampinga 2021 kamuritse abakobwa 37 bashoboye gutsindira guhagararira Intara n’Umujyi wa Kigali muri ayo marushanwa.
Kim Kardashian wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika uzwi cyane mu biganiro binyura kuri televiziyo, yasabye gatanya ku buryo bweruye tariki 19 Gashyantare 2021. Kim Kardashian arasaba gutandukana n’umugabo we Kanye West, wikorera ku giti cye ndetse akaba n’umuhanzi uzwi cyane mu njyana ya Rap. mu gihe ibinyamakuru (…)
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 19 Gashyantare 2021, yatangaje ko amashuri yose (harimo n’ay’i Kigali yari amaze umwaka wose afunzwe), azatangira amasomo ku wa kabiri tariki 23 Gashyantare 2021.
Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora nyuma y’ukwezi kurenga zifunze ariko zisabwa kuzuza ibisabwa mu kwirinda COVID-19, harimo kwakira 30% y’abo zisanzwe zakira.
Ikipe ya AS Kigali inganyije na CS Sfaxien igitego 1-1, ihita isezererwa mu mikinoya CAF Confederation Cup
Amazon ni ishyamba rinini kw’isi ririmo byinshi bitangaje ndetse binateye ubwoba, harimo ibiti bigenda, amazi ashyushye, ibikeri bibonerana n’ibindi byinshi.
Uwitwa Egide Murindababisha agira ati "Sinzi neza uburyo waba wahinze ibishyimbo cyangwa amasaka mu murima ungana na hegitare imwe, wabigurisha hakavamo amafaranga arenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 480 ku mwaka, ariko ikawa yo irayarenza".
Mu Bwongereza, Umugabo witwa Robert Vick,wari ku rutonde rw’abashakishwa na Polisi, kuko yari yaracitse gereza atarangije igihano cy’igifungo yari yarakatiwe, yahisemo kwijyana kuri polisi ngo yongere asubire muri gereza aho kugumana n’abantu babanaga muri ‘Guma mu Rugo’(Lockdown).
Muri iki gihe isi igezemo, hafi ya buri muntu ufite imyaka ibimwemerera atunze telefone igendanwa yaba igezweho (smart phones) cyangwa izisanzwe, ariko ushobora gusanga hari ibintu byinshi utazi ko telefone yawe ishobora gukora wifashishije kode (codes), ni ukuvuga uruhererekane rw’utumenyetso n’imibare runaka ukanda (…)
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda (REG) butangaza ko bugiye gusezerera ibura ry’umuriro w’amashanayarazi mu Karere ka Rubavu, kuko ugiye gutangwa n’uruganda rwa Shema Power Lake Kivu rwitezweho Megawatt 56.
Uwiyita Sir. Urikibwa ku rubuga rwa twitter, yabajije Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) niba ari ngombwa ko abantu bamaze guterwa urukingo rwa Covid-19 bazakomeza kwambara agapfukamunwa, icyo kigo kimusubiza cyemeza ko ari ngombwa.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 19 Gashyantare 2021 yagarutse kuri gahunda nyinshi z’uburezi ndetse yongeramo amaraso mashya hagamijwe kugera ku ireme ry’uburezi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Gihombo, mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2021 yafashe uwitwa Nyirahabimana Marina w’imyaka 33 y’amavuko. Yafatanywe ibiro 80 by’urumogi, yari arukuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Lt Gen Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi mukuru mu Ngabo z’u Rwanda, yasezeweho bwa nyuma ku wa Gatanu tariki 19 Gashyantare 2021, akaba yashyinguwe mu irimbi rya Gisirikare i Kanombe mu Mujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 19 Gashyantare 2021, abantu babiri bitabye Imana bishwe na Covid-19. Habonetse abanduye bashya 94 naho abakize ni 224 mu gihe abakirwaye ari 1,297.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gashyantare 2021, Inama y’Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyoborwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ikaba yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Ibiro bya Perezida wa Repubulika(Perezidansi) bikimara gutangaza ko ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 19 Gashyantare 2021, Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, hari ibyifuzo abantu batandukanye bagaragaje ku rubuga rwa Twitter.
Ikipe y’igihugu ya Basketball yatsinze Sudani y’Epfo amanota 62 kuri 58 mu mukino wa Gatatu w’ijonjora rya Kabiri wo gushaka itike y’imikino ya nyuma.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gashyantare 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku ngingo zitandukanye harimo n’ivuga ku ngamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.
Abasirikare 24 ba RDF bo mu rwego rwa Ofisiye, basoje amahugurwa ku micungire y’ibikoresho by’ingabo, yaberaga mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA) bamazemo igihe cy’ibyumweru bibiri.
Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Musanze bamaze igihe gito binjiye mu butubuzi bw’imbuto nshya y’ingano, baratangaza ko bagenda barushaho kubibonamo inyungu kuko hari ikigero bagezeho bihaza mu mbuto itunganyirijwe mu gihugu kandi bakaba bayifitiye isoko ribaha ifaranga ritubutse.
Kuri uyu wa Gatanu Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yasabye Uburayi na Amerika kohereza mu buryo bwihutirwa nibura 5% by’inkingo zabyo za Covid-19, mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) ukuriye ishami ry’amategeko, Ntwari Emile, avuga ko amakosa yakozwe n’abakozi ba Leta yatumye bayihombya Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 115 mu gihe ibyaha byakozwe byo byayihombeje asaga miliyari eshanu (5).
Abantu bane bo mu Mujyi wa Blantyre mu gihugu cya Malawi bafunzwe nyuma yo gutegura indabo z’amaroza mu noti z’Amafaranga y’icyo gihugu yitwa ama Kwacha (Malawi Kwacha banknotes).
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na APR FC Jacques Tuyisenge, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we yanambitse impeta
Ahatuwe mu buryo butanoze (unplanned areas) harangwa n’imibereho iciriritse nk’ibikorwa remezo bidahagije, ibibanza bitagerwaho mu buryo bworoshye, inzu zubakishije ibikoresho bitaramba kandi zidafite uburyo bwo gufata amazi y’imvura, ibyo byose bikaba bishyira mu kaga ubuzima bw’abatuye muri utwo duce, gusa biragenda bihinduka.
Umuryango RJSD (Rwanda Journalists for Sustainable Development) uhuriyemo abanyamakuru bo mu Rwanda no mu mahanga ugiye gutangiza ibikorwa byawo ku mugaragaro, ukaba witezweho guteza imbere imikorere y’itangazamakuru.
Kuri uyu wa Gatanu Perezida wa FIFA Gianni Infantino yafunguye ku mugaragaro ishami rya FIFA riri mu mujyi wa Kigali
Ni byinshi twibwira ko bidufasha kuryama neza ndetse iyo tutabikoze dushobora kubyukana amavunane, harimo gukora siporo cyangwa se kuryamira isaha imwe buri munsi, abashakashatsi bagira ibyo babisobanuraho mu buryo bwimbitse.
Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’umukunzi we witwa Ifashabayo Sylvain Dejoie basezeranye imbere y’amategeko, uyu muhango ukaba wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo tariki 18 Gashyantare 2021.
Abayobozi b’Ibigo by’amashuri, by’umwihariko ibifite umubare munini w’abanyeshuri byo mu Karere ka Musanze, baratangaza ko muri iki gihe cyo kwirinda Covid-19, bisaba ko bakoresha amazi menshi, bakaba bahangayikishijwe n’uko amafaranga y’amazi byishyura buri kwezi muri WASAC agenda yiyongera, bagasaba inyunganizi.
I Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu gitondo cyo ku wa kane tariki 18 Gashyantare 2021, hagaragaye inkingi y’amayobera ikoze mu cyuma gishashagirana cyane izwi nka ‘Monolith’, bakaba barayibonye aho batazi uko yahageze n’aho yaturutse.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 18 Gashyantare 2021, mu Rwanda ntawishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 119, naho abakize ni 245.
Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha birimo n’icy’iterabwoba , Callixte Nsabimana, Herman Nsengimana n’abandi cumi n’umunani bareganwa, bose bakaba bahujwe n’impuzamashyaka MRCD (Rwanda Movement for Democratic Change)ndetse n’umutwe wa gisirikare urishamikiyeho (National Liberation Front ‘FLN’), (…)
Rutahizamu w’ikipe y’Amavubi na APR FC Jacques Tuyisenge yasabye umukunzi we kuzabana akaramata arabimwemerera
Aborozi b’ingurube zinakunze kwitwa akabenzi, bo mu Karere ka Rwamagana bavuga ko ifungwa ry’utubari ryatumye zibura isoko kuko ari two twaziguraga zikaribwa.
Ikipe y’Igihugu ya Nigeria imaze gutsinda u Rwanda amanota 64 kuri 51 mu mukino wa Kabiri wo mu itsinda rya Kane mu ijonjora rya Kabiri rikomeje kubera mu mujyi wa Monastir muri Tuniziya.