Gicumbi: Umugore akurikiranyweho kwangiza igitsina cy’umwana yareraga

Tariki ya 26/08/2021, Ubushinjacyaha bwagejeje imbere y’Urukiko umugore w’imyaka 47 y’amavuko, ubarizwa mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Muko, Akagari ka Kigoma, bumusabira gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ku cyaha cyo kwangiza imyanya ndangagitsina y’umwana w’umuhungu yareraga.

Icyo cyaha ashinjwa ngo yaba yaragikoze tariki 03/08/2021 ubwo yabyukaga mu gitondo agasanga umwana yanyaye ku buriri agafata umwanzuro wo kumukeba igitsina agira ngo nazajya ajya kunyara ajye ababara bimutere ubwoba ntazongere kubikora.

Iyo nkuru yaje kumenyekana biturutse ku wundi mwana babana wabwiye abaturanyi ko umwana w’iwabo afite igisebe ku gitsina kubera ko ‘Kaka’ wabo yamukebye igitsina yanyaye ku buriri, nibwo bahise bajya kureba ikibazo umwana afite basanga yaramukomerekeje bikomeye bahita bahamagara inzego z’umutekano atabwa muri yombi, umwana ajyanwa kwa muganga.

Uyu mugore mu bisobanuro atanga ahakana icyaha aregwa; cyakora akemera ko umwana afite igisebe ku gitsina kuko yishwe n’igikenyeri. Ariko Ubushinjacyaha busanga ibyo avuga atari ukuri, ahubwo ngo ari uguhunga igihano kuko azi neza ko igikorwa yakoze ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Kuba ataragize n’uwo abwira ikibazo cy’umwana agakubitiraho no kumuhisha ntamuvuze, ubwabyo ngo bihishe umugambi mubisha yari afite, nk’uko iyi nkuru Kigali Today ikesha Ubushinjacyaha ibivuga.

Icyo cyaha nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 114 y’Itegeko numero Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka