- Amashuri azatangira mu kwezi gutaha
MINEDUC ivuga ko uyu mwaka w’amashuri abanza, Ayisumbuye n’ayigisha Imyuga n’Ubumenyingiro wa 2021/2022, uzarangira tariki 15 Nyakanga 2022.
Igihembwe cya mbere nk’uko bigaragara kizatangira ku itariki 11 Ukwakira 2021 gisozwe ku wa 24 Ukuboza 2021.
Igihembwe cya kabiri kizatangira tariki 10 Mutarama 2022 gisozwe tariki 31 Werurwe 2022 na ho icya gatatu gitangire tariki 18 Mata 2022 gisozwe ku wa 15 Nyakanga 2022.
MINEDUC yateganyije ko ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizakorwa tariki 18 Nyakanga 2022 kugeza ku wa 20 Nyakanga 2022, ibisoza ayisumbuye hamwe n’ay’imyuga n’ubumenyingiro bikazakorwa kuva ku ya 26 Nyakanga 2022 kugeza tariki 05 Kanama 2022.
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Mwatubwira igihe igihebwe cyambere kizatangirira (year 2020/2023)
Cg mukaduha ingengabihe yumwaka kumashuri abanza nayisumbuye murakoze
G.s Gahara dukeneye umwarimu wigisha computer byumwihariko S5
Hari abarimu bomumurenge wa munyiginya mu karere ka Rwamagana bakopeza ikizamini abanyeshuri bitwajeko babigisha COCHING bakabaha amafarang 10.000
Nifuzaga ko kubera covid _ 19 , mwafasha abarimu bigisha kure yaho baturuka kubegereza bagakorera mu turere baturukamo, murakoze
Abanyeshuri bo mu ntara yiburenjyerazuba bazajyenda ryari ?
Kotubona abana bagomba guyangira le 10 itangazo tujyanye Niko bazatangira mwaritugezaho tukitegura
none x amanota azatagazwa ryari?
Mutubarize igihe bazadeporeza niba babari kr waiting list bazadepoza
Mutubarize igihe amanota azasohokera