IYAKARE Wenceslas(Riqson) na NYIRANDASHIMYE Consolée, mu ntego yabo yo gusubiramo mu buryo bugezweho indirimbo zose za Karahanyuze, Riqson n’umugore we Consolée bamaze gusubiramo indirimbo 120 za karahanyuze bakazikora mu buryo bugezweho kandi intego ni uko bazaruhuka zose bazisubiyemo.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko bitarenze uku kwezi kwa Mutarama 2021,haba hamenyekanye impinduka ku musoro ku mitungo itimukanwa.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 29 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba wari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) hamwe na Guverinoma yari ayoboye bashyize bemera kwegura nyuma yo gutererwa icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko agasabwa gushyikiriza Perezida Félix Tshisekedi ubwegure mu masaha 24.
Cyusa Ian Berulo, umunyeshuri mu cyiciro cya Gatatu cya kaminuza yigomwa amafaranga amufasha ku ishuri azwi nka ‘Bourse’ kugira afashe abanyeshuri kutazahura n’ibibazo nk’ibyo yakuriyemo.
Uruganda ruzabyaza amashanyarazi nyiramugengeri rugiye kuzura mu Karere ka Gisagara hamwe n’urukora amakaro rwenda gutangira kubakwa i Nyanza muri uyu mwaka wa 2021, ziri mu zizatanga akazi ku bantu benshi kandi zitezweho kuzazana impinduka mu mibereho, cyane cyane iy’abazituriye.
Isesengurwa rikorwa na Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’umurimo, rigaragaza ko buri mwaka hari igihombo Leta iterwa n’abayobozi b’ibigo bya Leta bafata ibyemezo bidakurije amategeko mu micungire y’abakozi, bigashoza Leta mu manza zijyana n’igihombo cy’amafaranga.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko harimo gukorwa imishinga minini y’amazi meza n’amashanyarazi ikaba igamije kongera umubare w’abaturage bagerwaho n’ibyo bikorwa by’iterambere.
Umwe mu bagore b’abirabura waciriye inzira abandi bakinnyi ba filime b’abirabura muri America, Cicely Tyson, yapfuye mu ijoro ryo ku wa kane tariki 28 Mutarama 2021.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfugwa n’Abagororwa (RCS), SSP Perry Uwera, avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora intego bari bihaye yo gukoresha uburyo bwo gutekera abagororwa hadakoreshejwe inkwi, bituma itagerwaho muri gereza zose uko ari 13 mu gihugu.
Ndayisaba Fabrice uzwi nka Eto’O akaba ari Umuyobozi wa Fondasiyo Ndayisaba Fabrice (NFF Rwanda) yita ku bababaye, cyane cyane abana batishoboye ibafasha kuva mu buzima bubi bakajya mu ishuri bategura ejo hazaza habo heza, aravuga ko yitiranyijwe n’undi Ndayisaba Fabrice uherutse gutabwa muri yombi kubera gutwara (…)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kane tariki 28 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu batatu bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeza ko kurandura indwara zititaweho uko bikwiriye bishoboka. Ibi yabitangaje mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yatangirijwemo gahunda y’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) yo kurwanya indwara zititaweho uko bikwiriye.
Abasirikare babiri bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bahawe impamyabushobozi mu gutwara indege, amasomo bakaba barayakurikiraniye mu gihugu cya Qatar.
Kugaragaza amashusho y’ibyo kurya ku mbuga nkoranyambaga ni ibintu bihuriweho n’abantu batandukanye bo muri Kigali cyane cyane kuri sitati(status) ya Whatsap. Ariko urebye muri iyi minsi ya Guma mu Rugo urasanga ntabyo bakigaragaza nka mbere, bikantera kwibaza uko byagenze.
Ku wa 27 Mutarama 2021, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yasabye abakozi mu biro bye gutegura inyandiko izashyikirizwa Sena y’icyo gihugu, kugira ngo itange inama yo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Kigali (Rwanda), yo kugabanya iyoherezwa mu kirere ry’imyuka ihumanya yitwa Hydrofluorocarbons (HFCs).
Ikaragiro ry’Amata ryo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera (Burera Dairy) rikomeje kwakira abarigana bagemura amata, aho rigeze ku rwego rwo gutunganya amata angana na litiro 2,500 ku munsi, nyuma y’iminsi myinshi ryamaze ridakora abaturage bakabura aho bagemura umukamo wabo kubera imikorere mibi.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Nsabimana Eric ndetse na Iradukunda Bertrand bari baravunitse, bagarutse mu myitozo mu gihe Manzi Thierry hagitegerejwe icyemezo cya muganga.
Miss Rwanda 2016, Mutesi Jolly, ni umwe muri ba Nyampinga ukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, ariko abantu ntibabyumve kimwe kuko harimo n’abamutuka.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umuyobozi w’Akanama k’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma gashinzwe kwiga ku cyerekezo cy’Ikigega cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe gishinzwe iterambere (AUDA-NEPAD) yitabiriye inama ya 20 y’uwo muryango w’Ubufatanye mu iterambere rya Afurika (NEPAD).
Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), rurasaba Abanyarwanda gutanga amakuru ku wabona uwitwa Mfitumukiza Jovin watorotse gereza ya Muhanga yari afungiyemo.
Abatwara ibinyabiziga mu mujyi wa Huye bavuga ko imihanda ibiri irimo gushyirwamo kaburimbo izakemura ikibazo cyo kubura aho banyura mu gihe umuhanda munini utari nyabagendwa.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Mashami Vincent, aratangaza ko n’ubwo bagiye gukina n’igihugu gikomeye, ariko intego ari ukubatsinda bakerekeza muri ¼.
Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ku wa 27 Mutarama 2021 yarateranye ku busabe bwa bamwe mu Badepite, bakuraho ikizere Minisitiri w’Intebe Prof Sylvestre Ilunga Ilunkamba na Guverinoma ayoboye, bayishinja kudashobora.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) izacakirana na Guinea mu mikino ya 1/4 cy’irushanwa ry’ibihugu rihuza abakinnyi bakina imbere (CHAN). Mu gihe Morocco yabaye iya mbere mu itsinda ryarimo u Rwanda izahura na Zambia.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO) riravuga ko amato n’indege byaryo byose bikoreshwa mu kurwanya inzige muri Afurika y’Iburasirazuba bishobora guhagarikwa burundu mu gihe hatabonetse inkunga ingana na miliyoni 38 z’Amadolari ya Amerika.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 27 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri rishyira ku wa gatatu tariki ya 27 Mutarama 2021, Umugabo witwa Ndayisaba Fabrice wari utwaye imodoka yanyweye ibisindisha, yari agonze abantu bari mu kivunge mu muhanda ugana i Kanombe bishimira Intsinzi y’Amavubi.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yatangaje ko isubitse gahunda yo gutangaza kandidature ziheruka gutangwa ku mwanya w’Abajyanama b’Akarere.
Nyuma y’uko ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yegukanye intsinzi yayihesheje itike yo gukomeza mu mikino ya 1/4 mu irushanwa rya CHAN rihuza abakina imbere mu bihugu byabo, hirya no hino mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, bamwe bananiwe kwihanganira kuguma mu rugo, ahubwo bigabiza imihanda barasabana (…)
Mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2020 ubwo Abaturarwanda bose bari bikingiraniye mu ngo kubera Covid-19, umusaruro mbumbe w’Igihugu waragabanutse ku rugero rwa 12.4%, ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cy’umwaka wawubanjirije wa 2019.
Inzego zishinzwe umutekano mu ntara y’Amajyaruguru, ziremeza ko umutekano wiyongereye nyuma y’uko Leta yegereje abaturage bimwe mu byabateraga kurenga umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bajya kubishakira mu gihugu cya Uganda.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, avuga ko u Rwanda nta hantu rugira hafungirwa abantu mu buryo butazwi, kugira ngo bakorerwe iyicarubozo. Avuga ko ibirego nk’ibyo biba bifite impamvu za Politiki zibyishe inyuma zigamije kwanduza isura ya Guverinoma y’u Rwanda.
Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’Igihugu Amavubi, Sugira Ernest, yijeje Abanyarwanda ko ikipe y’igihugu Amavubi izakora ibishoboka byose kugira ngo itware igikombe cya CHAN byakwanga bakagera ku mukino wa nyuma.
Nyuma y’uko ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru Amavubi yegukanye intsinzi mu mukino wo gushaka itike ya 1/4 cy’irushanwa rya CHAN rihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, abayobozi n’abandi bantu batandukanye batanze ubutumwa bashimira akazi gakomeye iyo kipe yakoze.
Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’Amaguru, Amavubi, ibonye itike yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho nyuma yo gutsinda Togo ibitego 3-2.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu bane bitabye Imana bishwe na COVID-19.
Sogonya Hamisi Kishi Umutoza w’inararibonye mu Rwanda, avuga ko amanota atatu yanyuze Amavubi mu myanya y’intoki bitewe n’uko binjiye mu kibuga batekereza ko ubushobozi bwabo buri munsi y’ubw’ikipe ya Uganda, ari cyo yise “kwikanga baringa”.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye umushoramari, Eric Duval, Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Groupe Duval cy’Abafaransa.
Inteko Rusange ya Sena yatoye itegeko ngenga rihindura itegeko ngenga n° 001/2019 ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora, kugira ngo ingengabihe y’amatora ishobore kwigizwayo kubera icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuboneka mu Rwanda.
Ni umuhango wabereye ku bitaro bya Kacyiru. Uyu muhango wabanjirijwe n’isengesho ryo kumusabira ryabereye iwe mu Kagari ka Nyakabanda, Umurenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro. Prof. Thomas Kigabo yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bufatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe gucunga umutungo kamere n’uruganda rwa CIMERWA barimo gutegura kubaka ikidendezi cy’amazi y’amashyuza i Bugarama.
Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyaguze imodoka yacyo ya mbere ikoresha ingufu z’amashanyarazi mu rwego rwo gukangurira abantu n’ibigo bitandukanye, gahunda yo gukoresha imodoka zidasohora ibyuka bihumanya ikirere.