Dore impamvu ukwiye kurya Tofu nibura rimwe mu cyumweru

Tofu ni iki?

Tofu cyangwa se inyama za soya (Bamwe bita fromage de soja) ni ikiribwa gifite inkomoko mu Bushinwa, kiboneka mu bikatsi bya soya nyuma yo gukamurwamo amata.

Tofu
Tofu

Tofu imeze nk’umutsima ufite ibara ry’umweru, ikagira impumuro nkeya n’uburyohe butumvikana, ishobora kuribwa mu buryo butandukanye haba kuyirya mu isosi, yumutse, ivanze mu mboga mbisi (salade), mu mugati n’ahandi.

Dore zimwe mu mpamvu zagutera gukunda Tofu:

1. Tofu ifasha kuringaniza ibiro:

Kubera ko ifite ibitera imbaraga bike, ikaba ikungahaye ku myunyu ngugu ya manyeziyumu na manganeze, zenke (zinc), potassium, calcium, cuivre na vitamine A, biyiha ubushobozi bwo kuba ingenzi mu kugabanya ibiro.

2. Tofu ifasha guhangana n’ibibazo by’ubuzima bikunze kwigaragaza mu za bukuru

3. Tofu ikungahaye ku butare ibi bigatuma ifasha mu kurwanya ibura ry’amaraso mu mubiri, cyane ko ubutare bwayo buri ku kigero cyo hejuru kuruta iboneka mu nyama z’inka.
4. Tofu yoroshye gutekwa, ikindi kandi irahendutse kurusha inyama

5. Tofu ifasha mu kurinda igabanuka ry’imisemburo y’abagore izwi nka estrogènes ndetse no kugabanya ibinure bibi (mauvais cholestérol), ari na byo bituma umuntu adahura n’ibibazo bya hato na hato byo mu za bukuru.

Ntitwasoza tutababwiye ko Soya uko yaribwa kose irusha ibyubaka umubiri (protein) inyama n’amagi mu gihe ari byo bimenyerewe ko bikize ku bitunga umubiri kurusha ibindi biribwa.

Soya irusha ibyubaka umubiri inyama n’amagi kuko umuntu wariye garama 100 za soya 36,5% by’ibyo yariye biba ari ibyubaka umubiri, mu gihe umuntu wariye garama 100 z’inyama 20% by’ibyo yariye biba ari byo bigize ibyubaka umubiri gusa. Ku muntu wariye garama ijana z’amagi aba yariye 12,5% gusa z’ibyubaka umubiri.

Ku bw’ ibyubaka umubiri soya yifitemo, ifasha abayirya ku buryo bukurikira:

1. Abagore batangiye kurya soya bakiri bato bagira uburumbuke (fertilité) bwiza kandi igihe bageze muri ‘menopause’ nta bibazo byo mu za bukuru bahura na byo.

Kurya soya kandi ku bagore bituma imihango yabo igenda neza cyane cyane iyo bagira ibibazo bifitanye isano na oestrogen. Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo gishinzwe kurwanya kanseri muri Amerika.

2. Abagore barya soya ibarinda kurwara kanseri y’ibere, bishimangirwa n’ubushakashatsi bwakorewe ku bagore bo mu bihugu bikunda gukoresha soya nk’u Buyapani, Koreya, Ubushinwa.

3. Soya kandi ifasha abagore batwite n’abana bageze mu gihe cy’ubugimbi n’ubwangavu kubera ko ikize kuri calcium, fer na magnesium.

4. Soya ifasha abarwayi ba diyabete kubera ko baba bakeneye ibyubaka umubiri.

5. Amata ya soya aba meza ku bana no ku bantu bakuru kurusha amata asanzwe, kuko proteine zo mu mata ya soya igogora ryazo rigenda neza kandi ryoroha kurusha izo mu mata asanzwe, ndetse no ku nyama zisanzwe n’izikoze muri soya (tofu) na ho ni uko.

6. Ku bagabo kurya soya birinda kanseri ya prostate

7. Soya kandi irinda amabuye yo mu maraso bita ‘thrombose du sang’.

Icyitonderwa: Igihe ukoresha soya cyane ugomba kwirinda kurenza garama 55 ku munsi kuko iyo urya nyinshi nabwo ushobora kurwara zimwe mu ndwara twavuze ko irinda ku muntu wayiriye ku kigero cyiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muraho,nabandikiye le 15.12.2022
Mbasobanuza ko kurya tofu burimunsi niba ntangaruka,kuko nkunda kuzikoresha.nabasabaga ko mwansubiza
Murakoze.

Nkurikiyimfura Augustin yanditse ku itariki ya: 19-10-2023  →  Musubize

Muraho,Tofu ibonekahe?
Murakoze.

Nkurikiyimfura Augustin yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

Muraho,ndi nkunda kurya Tofu,ese kuzirya burimunsi ntakibazo?
Murakoze

Nkurikiyimfura Augustin yanditse ku itariki ya: 15-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka