Amashuri 85% azaba akoresha ikoranabuhanga muri 2024 – MINEDUC
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyi ngiro, Irere Claudette, avuga ko mu mwaka wa 2024, 85% by’amashuri azaba afite murandasi kandi ashobora gukoresha ikoranabuhanga mu kwiga no kwigisha.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Kanama 2021, mu kiganiro Ed Tech cyatambutse kuri KT Radio, ku nsanganyamatsiko igira iti “Kubona amakuru n’ubumenyi bibitse mu buryo bw’ikoranabuhanga rya mudasobwa”.
Irere avuga ko kugira ngo ikoranabuhanga rigerweho, mu mwaka wa 2,000 ari bwo Leta yatangije urugendo rw’ikoranabuhanga, hari intego ko mu mwaka wa 2020 nibura abantu benshi bazaba babasha gukoresha ikoranabuhanga haba mu gutanga serivisi cyangwa kuzisaba.
By’umwihariko mu burezi ubu ngo mu mashuri abanza arenga 4,000 ni ukuvuga 34.8% afite murandasi ndetse amenshi abanyeshuri bafite mudasobwa (One Laptop per Child).
Naho mu mashuri yisumbuye asanzwe 1,783 ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyingiro 365 yose ateranyije 52% afite murandasi, ni mu gihe kandi 797 afite icyumba cy’ikoranabuhanga (Smart Class rooms).
Ati “Ni ukuvuga ishuri riba rifite imashini zigeze ku 100, bafite uburyo bigisha, aho babika amakuru cyangwa amasomo. Ariko ntiwavuga ikoranabuhanga mu burezi ngo uvuge imashini, murandasi, mudasobwa ngo wumve ngo birahagije ahubwo hari ikindi gice gikomeye, amakuru cyangwa amasomo, ibyigishwa (Data)”.

Akomeza agira ati “Ese abarimu bawe bafite ubushobozi buhagije bwo kubasha gukura amasomo kuri murandasi bakayigisha, ese warabahuguye kugira ngo bagere kuri iyo ntego, ese abanyeshuri bo ntabwo bibagoye, biteguye kujyana n’izo mpinduka, ese dufite ibikoresho bihagije? Ibi byose biracyari mu mbogamizi ariko ntitwicaye dukomeza kubikora”.
Irere avuga kandi ko mu kubikemura, bahugura abarimu hanyuma n’abanyeshuri bakagenda begerezwa uburyo bw’ibikoresho biborohereza kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga.
Na ho mu mashuri makuru ho ngo bafite ibikoresho ku buryo bashobora kwiga no kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga.
Zimwe mu mbogamizi zituma kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga bitagerwaho neza ngo harimo ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi utagera mu mashuri yose cyane ayo mu cyaro, aha hakaba hasabwa uruhare rw’abikorera.
Ikindi ni icy’abarimu bafite ubwo bumenyi bahagije n’ubwo bahugurwa buri mwaka. N’ubwo izo mbogamizi ariko ngo zihari, mu mwaka wa 2024 nibura 85% by’amashuri yose azaba afite uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga.
Agira ati “Umubare navuze 34.8% mu mashuri abanza ni umubare ukiri hasi, haracyari umwanya uhagije kugira ngo abikorera baze binjiremo, bashobora kutazana imari yabo ariko bakareba ibyo bafatanya na Leta”.
Akomeza agira ati “Mu mashuri yisumbuye 52% bafite murandasi, ni iki kibuza 48% basigaye kugira ngo babe bafite iryo koranabuhanga, icyakora nka Leta ibyo twiyemeje kugeraho n’ubwo hadasigaye igihe kinini ni uko mu mwaka wa 2024 tugomba kuba tugeze byibuze kuri 85% y’amashuri yose ugereranyije n’ayo tuzaba dufite icyo gihe, kuba afite iryo koranabuhanga”.
Bikurikire muri iki kiganiro kirambuye:
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bizatuma uburezi bugera kuri benshi!turabyishimiye cyane