Gicumbi: Kuvugurura amatungo mu kuyatera intanga bikomeje kongera umukamo

Gahunda yo gutera inka intanga mu Karere ka Gicumbi, ni kimwe mu bikomeje kongera amatungo atanga umukamo ushimishije, aho ku munsi litiro z’amata zikamwa zigeze ku 101,700 mu gihe mu myaka ishize by’umwihariko mu mwaka wa 2017, ku munsi hakamwaga litiro ibihumbi 56.

Bahawe ibikoresho byo gutera intanga
Bahawe ibikoresho byo gutera intanga

Mu gukomeza guteza imbere gahunda yo kongera ubwiza bw’amatungo haterwa intanga, abashinzwe ubworozi mu mirenge igize Akarere ka Gicumbi baraterwa inkunga y’ibikoresho binyuranye, byifashishwa muri gahunda yo gutera intanga banahugurirwa kubikoresha.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nteziryayo Anastase, ashyikiriza abo ba Veterineri 20, ibikoresho binyuranye byo kwifashisha mu gutera inka intanga, yabwiye Kigali Today ko ayo mahugurwa y’abashinzwe ubworozi mu mirenge, n’abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo akomeje gukemura ikibazo cy’umukamo muke.

Yagize ati “Mu kongera umukamo Akarere ka Gicumbi gakomeje guteza imbere gahunda yo gutera intanga inka, aho abaveterineri 20 barimo abagore babiri bahawe amahugurwa n’umushinga ugamije Guteza Imbere Ubworozi bw’inka (RDDP) ukorera muri MINAGRI, ku bufatanye n’urugaga rw’abaganga b’amatungo mu Rwanda n’ako karere, aho amahugurwa yabaye muri 2019 na 2020 bakaba baranayakoze muri 2021”.

Ibikoresho bizifashishwa mu gutera intanga byashyikirijwe abashinzwe ubuvuzi bw'amatungo, aho byitezweho kuzongera umukamo
Ibikoresho bizifashishwa mu gutera intanga byashyikirijwe abashinzwe ubuvuzi bw’amatungo, aho byitezweho kuzongera umukamo

Arongera ati “Abo baveterineri banahawe inkunga y’ibikoresho byifashishwa mu gutera intanga no kuzibika neza ngo zitangirika, mu kiguzi cy’ibyo bikoresho bakazishyura 30% by’agaciro ka buri bikoreshe Veterineri umwe yagiye ahabwa bifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 889485, bo bakazajya batanga amafaranga 251846 ahwanye na 30%, ibikoresho byose byatanzwe mu karere bifite agaciro kangana na 17,789,700 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Avuga ko aho bashyiriyeho gahunda yo guteza imbere gahunda yo gutera amatungo intanga, umukamo wiyongereye uva kuri litiro ibihumbi 56 zakamwaga ku munsi mu mwaka wa 2027, ubu umukamo ukaba ugeze kuri litiro zisaga ibihumbi 101.

Visi Meya Nteziryayo Anastase yabasabye kubyaza umusaruro amahugurwa bahawe, barushaho gufasha abaturage
Visi Meya Nteziryayo Anastase yabasabye kubyaza umusaruro amahugurwa bahawe, barushaho gufasha abaturage

Visi Meya Nteziryayo kandi avuga ko iyo gahunda yo gutera intanga ari kimwe mu bizafasha kunoza imikorere myiza y’uruganda rw’amata Perezida Paul Kagame yemereye abanyagicumbi, asaba abaturage gufata neza inka bafite, igize ikibazo bakitabaza ba Veterineri n’abandi babihuguriwe, asaba n’abaveterineri gukomeza gufasha abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka