Umutekano w’ibizamini bya Leta
Abanyeshuri barenga ibihumbi magana abiri bari mu bizamini bya Leta bisoza amashuri y’Icyiciro rusange bakuze kwita O’level cyangwa Tronc Commun ndetse abandi barasoza amashuri yisumbuye, haba mu bumenyi rusamge, cyangwa imyuga n’ubumenyingiro.
Undi mubare munini wa burumuna babo na wo, mu cyumweru kibanza bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.
Abayobozi b’inzego z’Uburezi, uhereye kuri Minitiri, umunyamabanga wa Leta n’abandi bayobozi, ni bo bafunguye ibahasha ya mbere ku ma site yari ateganyijwe.
Birashoboka ko umuntu wese uri mu gihugu yabona abanyeshuri babukereye bajya ku ma site bakoreraho ibizamini.
Ariko, hari abumva iyo nkuru mu makuru: ababicapye n’ababigenzuye kugera bifungwa mu bigashyirwa ahabugenewe.
Ubundi bigenda bite? Ibizamini tubona abana bakora, bakaza bavuga ngo "byari byoroshye, byari bikomeye, tuzabyuzuza, batubajije ibyo twize..." hari umunyeshuri ushobora kubigeraho akabyiba, akaba yarusha abandi amahirwe?
Mbere na mbere habanza kubaho icyiciro cyo gutegura no gutoranya ibibazo, bizabazwa abanyeshuri mu byiciro byose uko ari bitatu (Abasoza amashuri abanza, ab’icyiriro rusange hamwe n’ab’ayisumbuye).
Iki ni icyiciro kiba kigizwe n’abarimu n’impuguke zatoranyijwe bagategura ibibazo hakurikijwe integanyanyigisho z’Igihugu abanyeshuri baba barigishirijwemo.
Ibibazo bibanza gushyirwa mu cyo umuntu yakwita “ububiko bw’ibibazo", hanyuma bikagenzurwa n’irindi tsinda ry’impuguke kugira ngo harebwe niba byujuje ubuziranenge n’ibipimo bisabwa.
Abagira uruhare muri iki gikorwa basabwa kubahiriza ibanga rikomeye kugira ngo hatagira amakuru asohoka mbere y’igihe.
Icyiciro cya kabiri kiba ari ugucapa ibizamini, bigacapirwa ahantu harinzwe cyane kandi hagacungwa n’inzego z’umutekano.
Muri iki cyiciro, abakozi babigiramo uruhare baba bari ahantu hamwe mu gihe cyose cyo gucapa no gupfunyika ibizamini kugeza igikorwa kirangiye, hagamijwe gukumira ko ibibazo byajya hanze mbere y’igihe.
Kubera ubwinshi bwabyo akenshi iki cyiciro gitangira gukorwa muri Gicurasi, aho abakozi bose bafite aho bahuriye n’icapwa ryabyo, bashyirwa ahantu hamwe bakakwa ibikoresho byose by’ikoranabuhanga, birimo telefone, mudasobwa n’ikindi cyose gifite aho gihuriye n’ikorabuhanga.
Bakorera hamwe, bagafatira ifunguro hamwe, bakanarara ahantu hamwe haba harateganyijwe, ndetse harinzwe n’inzego z’umutekano.
Ni akazi bakora mu gihe kirenga amezi abiri (Gicurasi, Kamena n’igice cya Nyakanga), baba ahantu hamwe nta wemerewe kugira undi muntu avugisha cyangwa ngo ahure na we uretse abo bari mu kazi kamwe.
Iyo hagize impamvu ikomeye yatuma umwe muri bo agomba gusohoka akajya aho ahurira n’abari hanze, aherekezwa n’abashinzwe umutekano, ubundi mu bushishozi basanganywe bakagenzura neza niba nta kosa rishobora gukorwa rishobora gutuma habaho kumena ibanga, kugeza igihe ibyamukuye mu bandi birangiye ubundi agasubizwayo.
Abo bantu bemererwa gusubira mu miryango yabo, guhura no kuvugisha abandi batari kumwe mu kazi ko gucapa ibizamini, igihe ikizamini cya nyuma cya Leta kirangije gukorwa.
Hagati aho, iyo ibizamini birangije gucapwa, hakurikiraho icyiciro cyo kubipfunyika mu mabahasha afunze neza kandi afite uburyo bwafasha gutahura ko nta wigeze ayafungura mbere y’ibizamini.
Ubwo rero iyo gahunda irangiye, bigezwa mu turere hirya no hino mu Gihugu.
Bitwarwa n’imodoka zabugenewe kandi zigaherekezwa n’abashinzwe umutekano kuva ku rwego rwa NESA kugeza ku rwego rw’Uturere n’ibigo bikorerwaho ibizamini.
Iyo bigejejwe ku mashuri bigo bizakorerwaho ibizamini, bibikwa mu byumba byabugenewe bizwi nka ‘Strong Rooms’, bifungishwa ingufuri zigenzurwa n’abantu barenze umwe.
Gufungura icyo cyumba bikorwa imbere y’umuyobozi w’ikigo cy’ibizamini, ushinzwe umutekano n’abandi babifitiye uburenganzira, kandi buri gihe hagakorwa inyandiko y’ibyakozwe.
Mu gihe ibizamini bitangiye gukorwa, abagenzuzi n’abacunga ibizamini bakurikirana ko amategeko yubahirizwa, kandi bikaba bibujijwe kwinjirana telefoni cyangwa ibindi bikoresho bishobora kwifashishwa mu gukopera.
Abafashwe bagerageza gukopera cyangwa gukora ubundi buriganya bahanwa hakurikijwe amategeko n’amabwiriza bya NESA.
Nyuma y’ibizamini, impapuro zisubirizwaho zongera gufungwa neza zikoherezwa ku rwego rw’Uturere mbere yo kujyanwa ku bigo bikorerwaho ikosora. Na bwo zigatwarwa kandi zikabikwa mu buryo burinzwe kugeza igihe zikosorewe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|