Rayon Sports itsindiye GorMahia kuri Kigali Pele Stadium yuzuye ku Munsi w’Igikundiro (Amafoto)
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatsindiye GorMahia ibitego 2-0 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino wa gicuti wakinwe ku Munsi w’Igikundiro ’Rayon Day 2026’ ibirori iyi kipe yerekaniraho abakinnyi izakoresha mu mwaka mushya.
Ni umukino watangiye Saa Kumi n’Ebyiri n’iminota 45 mu gihe wagombaga gutangira Saa Kumi n’Ebyiri, aho wari ukurikiye ibirori byo kwerekana abakinnyi 27 iyi kipe izakoresha mu mwaka w’imikino 2026-2027 ndetse n’abahanzi barimo Bull Dogg, Kitoko na Chorale de Kigali basusurukije abari bitabiriye ibi birori bari buzuye Kigali Pele Stadium.
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga barimo umunyezamu Dande Junior, Nshimiyimana Emmanuel,Ganijuru Elie,Charles Tchouplaou,Matumona Wakonda,Ibrahim Djingarey,Muderi Akbar,Issa Djiguiba,Nizeyimana Mubarak,Atisso Kodjo,Boris Gbenou. Iyi kipe yatangiye umukino neza cyane ndetse mu minota ya mbere GorMahia yahuzagurikaga, Issa Djiguiba ayihusha igitego ku mupira yateye ugakubita umutambiko w’izamu.
GorMahia ariko ntabwo yatinze kwinjira mu mukino kuko nyuma y’iminota 15 yawinjiyemo nayo igatangira gukina neza cyane ndetse inagera imbere y’izamu nubwo uburyo bw’ibitego butabaga bwinshi. Mbere yo kwinjira mu minota 30 ku wa 27 Rayon Sports yasimbuje ikuramo Boris Gbenou utari wakagize icyo agaragaza imbere iburyo ishyiramo Iradukunda Elie Tatu wavuye muri Mukura VS.
Iminota 45 yuzuye amakipe yombi akinganya 0-0 bongeraho ine, maze ku munota wayo wa gatatu Rayon Sports ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Atisso Kodjo ukomoka muri Togo waguzwe muri iyi mpeshyi ku mupira mwiza yahawe na Nizeyimana Mubarak nawe wavuye muri Marine FC, ku burangare bwa ba myugariro ba GorMahia Atisso akisanga ari ku n’umunyezamu yacenze agashyira umupira mu izamu.
Rayon Sports yaranzwe no guha umwanya abakinnyi benshi mu bihe bitandukanye, yatangiye igice cya kabiri isimbuza havamo umunyezamu Dande Junior asimburwa na Drissa Kouyate mu gihe myugariro Matumona Wakonda yasimbuwe na Nshuti Didier mu mutima w’ubwugarizi warimo Charles Tchouplaou wakinnye umukino wose.
Ku munota wa 64, Rayon Sports yakoze izindi mpinduka ikuramo Atisso Kodjo, Issa Djiguiba, Nshimiyimana Emmanuel na Ibrahim Djingarey, ishyiramo Muhoza Daniel, Tony Kitoga, Nisingizwe Christian na Ndayishimiye Didier.
Ku munota wa 69 Rayon Sports yongeye gukura mu kibuga Muderi Akbar wasimbuwe na Nkundimana Fabio, Asman Ndikumana wari winjiye asimbura yongera gusimburwa na Junior Kameni, mu gihe Iradukunda Elie Tatu nawe wari wasimbuye yasimbuwe na Tambwe Gloire.
GorMahia yitwaye neza mu gice cya kabiri ubona iri kurusha Rayon Sports ariko bidahambaye ndetse bitigeze binatanga umusaruro ngo ibone igitego. Iminota 90 yuzuye bikiri igitego 1-0, hongerwaho iminota itandatu. Ku munota wa kane w’iyi minota Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Nkundimana Fabio ahawe umupiramu na rutahizamu Junior Kameni nawe wari uwuhawe na Tambwe Ngongo Gloire.
Umukino warangiye Rayon Sports itisnze ibitego 2-0, ibintu ikoze ku nshuro ya kabiri itsinda umukino ku Munsi w’Igikundiro kuva yatangira kuwutegura tariki 15 Ugushyingo 2019 ubwo yatsindaga Gasogi United 1-0. Muri uyu mukino kandi ku nshuro ya gatatu hatanzwe igikombe Rayon Sports yashyikirijwe, aho gitanzwe ku nshuro ya gatatu nyuma y’icyo Azam FC ndetse na Yanga SC zo muri Tanzania zatwaye.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|