
Ikipe ya AS Kigali izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup ikomeje kwiyongerera imbaraga mu rwego rwo gutegura iyo mikino nyafurika.
Kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021, AS Kigali yatangaje ko yasinyishije myugariro Lamine Moro wari umaze imyaka ibiri akinira Yanga yo muri Tanzania.


Myugariro Lamine Moro ukomoka muri Ghana yaherukaga gutandukana na Yanga muri Nyakanga uyu mwaka,aho byavuzwe ko batandukanye ku bwumvikane n’ubwo ibitangazamakuru byo muri Tanzania byatangazaga ko impande zombi hari ibyo zitumvikanaga byanatumye Yanga imuhagarika.
Lamine Moro kandi wanabaye kapiteni w’iyi kipe, yakinnye mu makipe arimo Liberty Professionals yo muri Ghana na Buildcon yo muri Zambia, ubu akaba agomba guhatanira umwanya n’abarimo Rurangwa Mossi, Bishira Latif na Rugwiro Hervé.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|