Safari George washyamiranye na DASSO yabwiye Urukiko ko yirwanagaho

Umworozi wo mu Murenge wa Karangazi wagaragaye mu mashusho aniga DASSO, yavuze ko yabitewe no kwirwanaho atari yabigambiriye.

Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Nzeli, ubwo yagezwaga mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ubushinjacyaha burega Safari George, icyaha cyo gukubita no kubangamira ubuyobozi. Bukaba bwasabiye Safari George gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko arekuwe yacika ubutabera.

Safari George n’umwunganizi we, Me Mugwiza Fidel, babwiye urukiko ko akwiye kurekurwa akaburana ari hanze kuko ibyabaye kwari ukwirwanaho.

Safari yabwiye urukiko ko DASSO yabanje guciraho imyambaro umushumba we, amurekuye yirukansa Safari ashaka kumukubita undi nawe aritabara.

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwanzuye ko ruzatanga umwanzuro kuri uru rubanza ku wa Kane tariki ya 09 Nzeli 2021, saa cyenda z’igicamunsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Safari yaritabaye narenganurwe ahubwo,kdi rwose aba Dasso bihane gushotora abaturage

Mbibone yanditse ku itariki ya: 10-09-2021  →  Musubize

Ubundi nuwo muDASO yakabaye afunzwe muko niwe wahohoteye SAFARI,impamvu mbivuga nuko iki gihugu kivendera kumategeko ntagitugu kigikora.Iyo abona SAFARI atamwumva yarikwitabaza amategeko ariko yabigize intambara SAFARI yirwanaho bityo nkaba numva yadohorerwa.

Gashumba Stivin yanditse ku itariki ya: 7-09-2021  →  Musubize

Sindumva impamvu a Bantu batumva Niba minaloc yarirukanye abayobozi bakoresheje I’m at a game z, umurengera kuei safari Juli ubwo agiye gukurikiranwa ndumva bamureka kuko muriki gihugu cyacu nta minty ukirengana.

Laurent yanditse ku itariki ya: 7-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka