Inkongi y’umuriro yibasiye gereza ihitana 41 abandi 80 barakomereka
Mu ijoro rishyira ku wa Gatatu tariki 8 Nzeri 2021, Gereza yo muri Indonesia mu gace ka Jakarta yafashwe n’inkongi y’umuriro, ibirimi byawo bihitana abagera kuri 41, abandi benshi barakomereka nk’uko byatangajwe na polisi yo muri icyo gihugu.

Fadil Imran, Umuyobozi wa Polisi ya Jakarta yagize “ Umuriro wafashe gereza ya Tangerang, abagera kuri 41 muri mufungwa zari ziyifungiyemo bapfuye, abagera k’Umunani (8) barakomereka bikabije mu gihe abandi 72 bo bakomeretse byoroheje.
Abashinzwe kuzimya iyo nkongi ahagana saa cyenda za mu gicuku, inkongi ngo ikaba yibasiye cyane, inyubako yari ifungiyemo abahamwe n’ibyaha birimo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge cyangwa se kubikoresha.
Abakomerekeye muri iyo nkongi bikomeye, bahise bajyanwa mu bitaro by’aho i Tangerang, mu gihe abakomeretse byoroheje bo bajyanywe ku mavuriro yegereye iyo gereza.
Umwe mu bayobozi yavuze ko inkongi yaba yatewe n’ibibazo by’amashanyarazi. Yagize ati, « Nageze ahabereye impanuka, hagendewe ku bintu bya mbere ubona iyo witegereje, inkongi y’umuriro yaba yaratewe ibibazo by’amasharazi (un court-circuit)».
Uwo muyobozi wa Polisi yavuze ko iperereza rigikomeje, kugira ngo hamanyekane neza impamvu yateje iyo mpanuka.
Ohereza igitekerezo
|