Burera: Igishanga cy’Urugezi cyafashwe n’inkongi

Inkongi yibasiye Igishanga cy’Urugezi, giherereye mu Karere ka Burera mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nzeri 2021. Ni inkongi yibasiye agace gaherereye mu Mudugudu wa Gakenke, Akagari ka Ruconco, Umurenge wa Rwerere.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, wavuganye na Kigali Today, aherereye mu gace iyi nkongi yabereyemo, yagize ati: “Byamenyekanye mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’uyu mugoroba, twihutira gufatanya n’abaturage kuzimya aharimo gushya, n’ubu tuvugana niho tukiri, ibikorwa byo kuhazimya birakomeje”.

Intandaro y’icyaba cyateye iyi nkongi, ngo ntiramenyekana, kuko ubwo twavuganaga n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera, yavuze ko icyo bihutiye gukora ari ukuzimya, mu gihe n’iperereza ku cyaba cyayiteye rikomeje. Gusa hari amakuru Kigali Today yamenye, y’uko intandaro y’iyo nkongi, yaba yatewe n’umuntu usanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe.

Uwanyirigira avuga ko bataramenya ibyangirikiye muri iki gishanga ubusanzwe kibarizwamo urusobe rw’ibinyabuzima rugizwe n’inyamaswa, ibimera n’ibindi bitandukanye.

Yagize ati: “Ntabwo turakusanya ibyangiritse, ngo tumenye ari ibihe cyangw agaciro kabyo, kuko icyo twihutiye gukora byihuse, ni ukubanza kuzimya iyi nkongi, ibindi bikaza gukurikiraho nyuma. Gusa icyo navuga ni uko iki gishanga cy’Urugezi gifatwa nk’ibihaha urusobe rw’ibinyabuzima byinshi ruhumekeramo. Hasanzwe habarizwamo imisambi, inyoni, ibikururanda n’izindi nyamaswa zitandukanye ndetse n’ibyatsi. Birashoboka ko haba harimo ibyangiritse”.

Iby’iyi nkongi bikimara kumenyekana, abaturage bo mu mirenge ya Kivuye na Rwerere, bihutiye gufatanya n’inzego zitandukanye zirimo n’izishinzwe umutekano kuzimya iyo nkongi y’umuriro. aho barimo kwifashisha ibindi byatsi bitoshye, no guca imiferege kugira ngo iyo nkongi idakwirakwira ku buso bunini. Amakuru aturuka mu bantu bari muri ako gace, aravuga ko hashobora kuba hamaze gushya ahareshya na Hegitari 10.

Iki gishanga gikora ku turere twa Burera na Gicumbi. Ku ruhande rw’Akarere ka Burera kikaba gikora ku mirenge itandatu muri 17 igize ako Karere.

Inkuru bijyanye:

Burera: Inkongi yatwitse Hegitari 43 z’igishanga cy’Urugezi yazimijwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka