RBC ikomeje gupima kanseri y’inkondo y’umura

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC) hamwe n’abafatanyabikorwa bitwa ’BIO Ventures for Global Health’ na ’GardaWorld’, baramara ukwezi bapima kanseri y’inkondo y’umura ku bagore bafite imyaka y’ubukure 30-49 mu Karere ka Bugesera.

RBC n'abafatanyabikorwa bakoze gahunda yo kurwanya kanseri y'inkondo y'umura mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Kabiri
RBC n’abafatanyabikorwa bakoze gahunda yo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa Kabiri

RBC ivuga ko gahunda yo gupima kanseri y’inkondo y’umura ku bagore bakuze, hamwe n’iyo gutanga urukingo rwayo ku bakobwa bafite guhera ku myaka 12 y’ubukure, izakomeza gukorwa mu Gihugu hose.

Akarere ka Bugesera kabaye aka 16 gakorewemo iyi gahunda yatangiye mu mwaka wa 2015 kugera mu mwaka wa 2030.

Abagore barengeje imyaka 25 y’ubukure barapimwa habonekamo abafite virusi yitwa HPV ya Kanseri y’inkondo y’umura bakavurwa, ndetse abenshi ngo barakira iyo indwara itararengerana.

Mu Rwanda kanseri y’inkondo y’umura ifata abatari munsi ya 700 buri mwaka hamwe n’abagera kuri 800 bapfa bazize kutayirinda cyangwa kutivuza hakiri kare.

Umuyobozi muri RBC ushinzwe gahunda yo kurwanya indwara zitandura, Dr François Uwinkindi avuga ko Minisiteri y’Ubuzima(MIINISANTE) ihangayikishijwe bikomeye na kanseri y’inkondo y’umura.

Dr Uwinkindi François wo muri RBC
Dr Uwinkindi François wo muri RBC

Dr Uwinkindi agira ati "Abanyarwanda twagombye gutera intambwe yo kwirinda kwivuza ari uko twarwaye, iyi ndwara iyo itaragera ku rwego rwa kanseri nta kimenyetso na kimwe uba wumva, abantu bose barasabwa kwisuzumisha bakamenya uko bahagaze, kandi izo serivisi zirahari ku bigo nderabuzima byose"

Uwanduye kanseri y’inkondo y’umura atangira kurwara nyuma y’imyaka ibarirwa hagati ya 10-20 aba amaze afite iyo virusi mu mubiri, nk’uko abakozi ba RBC babisobanura.

Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya kanseri muri RBC, Dr Mark Hagenimana avuga ko mu bimenyetso byerekana ko umuntu yatangiye kurwara kanseri y’inkondo y’umura, harimo kuzana amaraso atari mu gihe cy’imihango, kumva ababara mu nda ibyara cyangwa kuzana amatembabuzi y’umwanda adasanzwe.

Ababyeyi mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama bitabiriye kwipimisha kanseri y’inkondo y’umura, bavuga ko nta makuru bazi ku bijyanye n’ubwo bwoko bwa kanseri, icyakora iy’ibere hakaba bamwe bavuga ko babonye cyangwa bumvise abayirwaye ndetse ikabahitana.

Abaturage bari baje ku Kigo Nderabuzima cya Ntarama kwisuzumisha kanseri y'inkondo y'umura
Abaturage bari baje ku Kigo Nderabuzima cya Ntarama kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura

Mukanyirigira Bonifride utuye mu Kagari ka Kanzenze agira ati "Nari nyifiteho amakuru y’uko ihitaha abantu, kanseri iyo ari yo yose nsanzwe nyitinya, ni yo mpamvu nagize ubwoba ngafata iya mbere nkaza kwipimisha".

MINISANTE iteganya ko mu mwaka wa 2030 izaba yarangije gukingira kanseri y’inkondo y’umura abakobwa bangana na 90% by’abuzuza imyaka 12 y’ubukure buri mwaka.

Umuryango BIO Ventures for Global Health(BVGH) ukizeza ko uzakomeza gutanga ubufasha bw’ibikenerwa mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura mu turere twa Bugesera, Gakenke, Kicukiro, Rusizi na Ngoma.

Kwivuza kanseri y’inkondo y’umura bishobora gutwara umuntu ikiguzi cy’amafaranga ibihumbi 30, ariko iyo yahindutse uburwayi ngo ishobora kuvuzwa hatanzwe miliyoni zibarirwa muri za mirongo.

RBC ikavuga ko ari yo mpamvu benshi mu bayirwara bakurizamo urupfu babanje kuzahara bikomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka