Amazi y’imyuzure yinjiye mu bitaro ahitana abarwayi 17

Abarwayi bagera kuri 17 baguye mu bitaro by’ahitwa i Mexico (Central Hidalgo state), nyuma y’imvura nyinshi yateje imyuzure nk’uko byatangajwe n’abayobozi.

Abo bayobozi bavuze ko amazi y’umugezi yuzuye cyane nyuma akarenga inkombe z’umugezi akangiza insinga z’amashanyarazi, bigatuma umuriro ubura muri ibyo bitaro byo mu Mujyi wa Tula.

Itangazamakuru ryo muri ako gace, ryavuze ko abenshi muri abo barwayi, bari aba Covid-19 barimo bavurirwa muri ibyo bitaro, bari ku mashini zibafasha guhumeka (oxygen therapy).

Abashinzwe ubutabazi bashoboye guhungisha abarwayi bagera kuri 40, mu gihe ubwato bwari butwaye Guverineri w’iyo Leta bwarohamye mu mugezi. Gusa nyuma uwo muyobozi (Guverineri) Omar Fayad abinyujije kuri Twitter yaje gutangaza ko ameze neza, yongeraho ko abayobozi b’iyo Leta, bakomeza gukurikirana ibikorwa by’ubutabazi mu duce twose twahuye n’ikibazo .

Igisirikare cyoherejwe gufasha abashinzwe ibikorwa byo gutabara mu gihe habayeho ibiza. Perezida wa Mexico, Andrés Manuel López Obrador, yavuze ko yababajwe cyane n’abo bantu bapfiriye mu bitaro.

Yongeyeho ko asaba abaturage kuba bavuye ahantu hashashe cyane, bakimukira ahirengeye kugira ngo imyuzure itabatera, cyangwa se abafite imiryango cyangwa se inshuti zituye ahantu hatageze imyuzure bakaba bagiye kugamana nabo.

Abantu basaga 30.000 mu mijyi itandukanye yo muri iyo Leta bagezweho n’iyo myuzure. Hari kandi abantu babiri bishwe n’imyuzure ahitwa i Ecatepec, mu Majyaruguru y’Umujyi wa Mexico nk’uko byatangajwe n’abayobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka