RAB yatangije umushinga wo koroza abakene amatungo magufi

Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), cyatangije umushinga wo koroza abaturage bakennye amatungo magufiya, ari yo ihene, intama, ingurube n’inkoko.

RAB yatangije umushinga wo koroza abakene amatungo magufi
RAB yatangije umushinga wo koroza abakene amatungo magufi

Uwo mushinga watangirijwe mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa 8 Nzeri 2021, nka kamwe mu turere 15 tuzakorerwamo uyu mushinga, kigamije guha abakene bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri uburyo bwo kwikura mu bukene no mu mirire mibi, nk’uko bivugwa na Claude Musabyimana, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI).

Agira ati “Ni umushinga uzafasha abakene kwinjira mu bworozi bw’amatungo magufi, bizatuma tugabanya umubare w’abakene mu gihugu, tugabanye n’ibibazo by’imirire mibi, ariko noneho byongere n’umusaruro wabo. Ni ukuvuga kubona amafaranga ababeshaho”.

Uwo mushinga uzafasha n’aborozi bo mu cyiciro cya gatatu n’icya kane by’ubudehe, kuko kimwe n’abazorozwa, muri bo hari abazahabwa amahugurwa kugira ngo barusheho korora neza.

Uzafasha kandi aborozi kubona amasoko, hashyirweho amabagiro y’ingurube ndetse n’amavuriro y’amatungo, ku buryo arwaye abantu bazajya bajya kuyavuza.

Biteganyijwe ko mu gihe cy’imyaka itanu uyu mushinga uzamara, hazatangwa ingurube ibihumbi bitatu ku miryango ibihumbi bitatu, hanyuma na yo ikazitura indi ku buryo zizagera mu ku miryango ibihumbi 15.

Hazatangwa kandi intama 4,500 ku miryango 2,250 kuko buri muryango uzagenerwa ebyiri, ndetse n’ihene 5,850 ku miryango 2,925. Abahawe ayo matungo yombi, ni ukuvuga ihene n’intama, bazahabwa n’inkoko icumi icumi, kandi na bo bazitura bagenzi babo.

Muri rusange hazatangwa inkoko 67,500 ku miryango 6,750, kandi biteganyijwe ko haziturwa 270,000.

Uwo mushinga uzakorerwa mu turere 5 twose two mu Ntara y’Amajyaruguru, 5 two mu Ntara y’Amajyepfo ari two Huye, Gisagara, Ruhango, Nyamagabe na Nyaruguru ndetse no mu Turere twa Ngororero, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro na Nyabihu two mu Ntara y’Iburengerazuba.

Musabyimana avuga ko muri rusange utwo turere tuzakorerwamo uwo mushinga ari uturi mu gice cy’isunzu rya Congo Nil, dufite ubutaka bukenera guhongerwa cyane kugira ngo bwere, bigatuma abahatuye bahinga ntibeze bihagije, bityo n’ibyo kurya bikababana bikeya.

Jean Claude Musabyimana, Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI
Jean Claude Musabyimana, Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI

Ikindi, ngo turi hafi ya Congo, kandi ari isoko rinini ry’inyama, ari yo mpamvu hatekerejwe ko ubworozi buzazahura abaturage baho.

Abasanzwe bakora umwuga wo korora amatungo magufiya bumvise iby’uyu mushinga, bavuga ko biteze ko uzatuma ubworozi bw’amatungo magufiya butera imbere ku bw’amahugurwa aborozi bazahabwa, no ku bw’amasoko bazafashwa gushaka.

Uwitwa Sylvain Nkezarugamba w’i Nyamagabe worora inkoko n’ingurube ati “Ku bijyanye n’ubworozi bw’ingurube, kugeza uyu munsi umuntu araza akayireba akayigura atabanje kuyipima ngo umuntu abe yavuga ko yatwawe ku giciro runaka. Amasoko nanoga, ntekereza ko azatuma umworozi aho ari na we yumva agize ubushake bwo korora, ku buryo byamubera umwuga.”

Yiteze ko n’amavuriro y’amatungo azafasha aborozi b’amatungo magufi, kuko kuri ubu kuyabonera veterineri bitaborohera, akenshi agapfa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka