Amajyaruguru: Abantu 670 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Mu bugenzuzi Polisi yakoze mu gihe cy’amasaha 24, bugamije kureba uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa, mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, yafashe abantu 670, barimo n’abo yasanze mu tubari tutemewe, na za resitora bahakorera ibirori, inama z’ibimina n’izitegura ubukwe, ari nako banywa inzoga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Aha barimo bigishwa banibutswa ingaruka zo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19
Aha barimo bigishwa banibutswa ingaruka zo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ivuga ko bitangiye kugaragara ko hari bamwe mu baturage bifata nk’aho Covid-19 yarangiye, bagakora ibikorwa mu buryo butubahirije amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo, bagashora ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga.

CIP Alex Ndayisenga, Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yagize ati: “Muri serivisi zemerewe gukora, utubari ntiturimo kuko kugeza ubu tugifunze. Abakomeje kugaragara muri utwo tubari dufungura rwihishwa, tubifata nk’igikorwa kigayitse cyo kwirara, bikaba biri mu byongera imibare y’abandura bigatuma habaho na Guma mu rugo. Kugabanuka kw’iki cyorezo, bizashingira ku myitwarire y’uko abantu bubahiriza amabwiriza yose no kuyitwararika, bidasabye ko bakorera ku jisho. Polisi mu nshingano zayo, ntizahwema gushyiraho umuhate mu kugenzura uko yubahirizwa, abayarengaho babihanirwe”.

Polisi ivuga ko benshi mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ari abo mu Karere ka Musanze, kuko nko mu bantu 220 bahafatiwe, 53 muri bo ari abafatiwe mu tubari tutemewe.

Uwitwa Hakizimana Emmanuel wafatiwe mu kabari ahanywera inzoga yagize ati: “Twari mu kabari n’inshuti zanjye, zari zimpamagaye ngo nzihasange dusangire agacupa. Iri kosa hari n’abandi bantu benshi bakomeje kurigwamo, bakanywera inzoga rwihishwa mu tubari, cyane ko baba babizi neza ko bitemewe. Ni bwo bwa mbere byari bimbayeho ngwa muri iryo kosa. Mpaboneye isomo ryo kutazasubira kwishora mu moshya y’abantu, kuko namaze kwigishwa, nkongera kwibutswa ingaruka zo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19”.

Aba ni ba nyiri utubari na za resitora zo mu Karere ka Musanze zafatiwemo abahanyweraga inzoga mu buryo butemewe
Aba ni ba nyiri utubari na za resitora zo mu Karere ka Musanze zafatiwemo abahanyweraga inzoga mu buryo butemewe

Undi witwa Uwamariya wafatiwe muri resitora, bivugwa ko yarimo abantu bahakoreraga inama y’ubukwe, bahahinduye akabari yagize ati: “Nsanzwe ndi umukozi w’iyo resitora yitwa Village Touristique. Abantu bagera nko mu icumi baje kuhakorera inama y’ubukwe, ngwa mu ikosa ryo kubareberera bahahindura akabari. Ni ikosa nicuza kandi ntazasubira, kuko urebye ukuntu inzego z’umutekano zitakaza imbaraga nyinshi muri ibi bikorwa byo gushakisha abarenga ku mabwiria, mu by’ukuri na zo ziravunika cyane. Ntako ziba zitagize. Ni yo mpamvu niyemeje kutazongera kuyarengaho”.

Uretse abafatiwe mu tubari tutemewe na za Resitora bahinduye utubari, mu bandi bafashwe harimo n’abarengeje amasaha yo gutaha, abatari bambaye udupfukamunwa n’abari batwambaye nabi.

Aba bose nyuma yo kwibutswa uruhare rwabo mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bagomba gupimwa Covid-19 baniyishyuriye ikiguzi, cyiyongeraho amande ateganywa na njyanama z’uturere; ariko kandi ba nyiri utubari na resitora bafashwe, bo barafungwa mu gihe cy’iminsi irindwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka