Jean-Pierre Adams wakiniye u Bufaransa yapfuye nyuma y’imyaka 39 ari muri koma

Jean-Pierre Adams wahoze akina umupira w’amaguru mu Bufaransa, akaba yari amaze imyaka 39 muri koma kubera uburwayi, yitabye Imana afite imyaka 73.

Adams yitabye Imana nyuma yo kumara imyaka 39 ari muri koma
Adams yitabye Imana nyuma yo kumara imyaka 39 ari muri koma

Muri Werurwe 1982, ni bwo Adams yinjiye mu bitaro kubera kubagwa ivi, ariko ntiyigeze agarura ubwenge nyuma y’ikosa ryabayeho bamutera ikinya.

Uwo wari myugariro wavukiye mu gihugu cya Senegal mu 1948, akagera mu Bufansa akiri muto, yatangiye gukina umupira w’amaguru anyuze mu makipe nka Nîmes, Nice na PSG, aho abarirwa kuba yarakinnye inshuro zirenga 140 mu ikipe ya Nice.

Amakipe yakiniye yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha abamukunda n’umuryango we, harimo Ubuyobozi bwa PSG, Nice yavuze ko izaha icyubahiro Adams wayitsindiye imikino 22 mu Bufaransa hagati ya 1972-1976, ibi bikazaba mu mukino uzahuza Nice na Monaco ku itariki 19 Nzeri 2021.

Adams wakiniye inshuro 84 ikipe ya Nîmes, iyo kipe yatangaje ko bihanganishije abamukunda n’umuryango we.

Umukinnyi Adms yavunitse mu ivi ari mu myitozo, tariki 17 Werurwe 1982 ni bwo yagombaga kubagwa mu ivi ariko icyo gihe abakozi benshi bo mu bitaro bya Lyon bari mu myigaragambyo.

Igikorwa cyo kumwitaho cyahuriranye n’abarwayi benshi babuze abaganga kuko umuganga utera ikinya yari afite abarwayi umunani na Adams arimo.

Muri icyo gikorwa cyo kumubaga habayemo amakosa, bituma Adams afatwa n’umutima ndetse no kwangirika k’ubwonko.

Ayo makosa yagize ingatuka ku muganga n’uwimenyereza batumye Adams ajya muri koma mu myaka ya za 90, bahabwa guhagarikwa ukwezi kumwe no gutanga amayero 750.

Umugore we Bernadette Adams wamubaye hafi iyi myaka yose, avuga ko yabayeho imyaka 37 arakariye abaganga bakoze ikosa ryatumye umugabo we yangirika, icyakora ngo umugabo we apfuye ntacyo yicuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka